Harmonize yahishuye ibyo gutandukana kwe na Ibraah yafashaga mu muziki
Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Harmonize, yatangaje ko Ibraah wahoze ari umwe mu bahanzi bagize label ye yitwa 'Konde Music Worldwide' yavuye muri iyo label ku bushake bwe nta makimbirane abayeho hagati yabo.
Harmonize avuga ko umuhanzi Ibraah wamamaye cyane mu ndirimbo nka Nani, Hayakuhusu, na Wawa, ngo yifuje kwiyubaka nk’umuhanzi wigenga ku giti cye. Harmonize yavuze ko yamwumvise, akumva ubusabe bwe hanyuma amwifuriza amahirwe masa mu rugendo rushya rwe.
Mu butumwa Harmonize yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram (Live), yagize ati" Ntabwo yirukanywe, yansabye uburenganzira bwo gukora ku giti cye. Naramwumvise, ndamureka, kandi ndamushyigikiye,”. Uyu muhanzi Yakomeje avuga ko n’iyo baba batagikorera hamwe, azakomeza kumuba hafi nk’inshuti.
Nubwo hari amakuru yari yacicikanye avuga ko Harmonize yasabye Ibraah amafaranga menshi arenga Miliyoni 230 Frw kugira ngo ahabwe ukwishyira ukizana, Harmonize yabihakanye yivuye inyuma. Yagize ati “Ni amasezerano yanditse. Ibraah yari azi ibyo yasinyiye, kandi mu bucuruzi tugendera ku nyandiko zanditse.
Mu gusoza, Harmonize yasabye abategura ibitaramo n’abakunzi b’umuziki kutagira aho babogamira, ahubwo bagashyigikira Ibraah mu rugendo rwe rushya nk’umuhanzi wigenga. Yagize ati “Nimushake Ibraah mumuhe akazi, ari kwigenga kuri ubu, ntabwo ari umwanzi wange. Uyu ni umwana wanjye, aracyafite uburenganzira bwo kwiteza imbere".
Harmonize yahishuye ibyo gutandukana kwe na Ibraah yafashaga mu muziki


Kinyarwanda
English
Swahili









