issa
Asake agiye gushyira hanze album ya Kane, Umwana wa Serena Williams yishyurirwa gusasa uburiri (Ayo hanze)

Jun 7, 2025 - 07:48
 0

 Umuhanzi wo muri Nigeria, Asake yavuze ko agiye gushyira hanze album ya kane yitwa’Money, The Album’. Ni amakuru yasangije abamukurikira ku rubuga rwa X. Asake yazamuwe na YBNL, Label ya Olamide aho yashyize hanze album eshatu zirimo;Mr Money with The Vibes (2022), Work of Art (2023) na Lungu Boy(2024)

Muri Ghana bakomerewe n’injyana zitamamara

Umuziki wa Ghana ukomeje kwibura ku ruhando mpuzamahanga bitewe n’uko bafite injyana z’umwimerere ariko zikaba zibura gisunika hanze y’igihugu. Ibi ni ibyagarutsweho n’umuhanzi Epixode ukora injyana ya Reggae na Dancehall ubwo yari kuri radio yitwa Hitz Fm.

 Yagize ati”Muri Ghana dufite injyana zirenga 600 ariko ntizigera hanze y’igihugu kuko nta bufatanye dufite kandi Leta ntishyira imbere mu ishoramari ry’umuziki”.

Ghana ifite injyana yitwa Highlife yamenyekanye mbere ya Afrobeats nubwo nyuma byake kwisobanura noneho Nigeria yanikira Afurika mu isi y’umuziki.

Umwana wa Serena Williams yishyurirwa gusasa uburiri

Olympia, umukobwa wa Serana Williams na Alexis Ohanian yishyurwa buri cyumweru kugirango atozwe uturimo two mu rugo akiri muto ariko nanone atangire agire ubutunzi yaruhiye. Uyu mukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko agenerwa $7 ku cyumweru nyuma y’uko akorerwa isuzuma bakareba niba hari uturimo yakoze turimo gusasa uburiri bwe.

Jun 7, 2025 - 07:53