Paris: Abanyarwanda bakeneye imikono yo guhagarika igitaramo cya Maître Gims

Mar 27, 2025 - 09:33
 0

Kominote y'Abanyarwanda batuye mu Bufaransa batangiye igikorwa cyo gushaka imikono 10000 ishyigikira igikorwa bateguye cyo kwamagana igitaramo cy'umuhanzi wo muri Congo-Kinshasa Maître Gims gitegerejwe ku munsi wo gutangira Icyunamo tariki ya 07 Mata 2025.

Mu kiganiro Umuyobozi w'Abanyarwanda batuye mu Bufaransa Renzaho Christophe yahaye Isibo Radar, yavuze ko bandikiye ubuyobozi bw'Umujyi babasaba ko icyo gitaramo kigomba guhagarara.

Bavuga ko icyo gitaramo kiramutse kibaye, byaba ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kubera ko uyu muhanzi yagiye agaragaza ibikorwa by'ingengabitekerezo ya Jenoside mu bihe bitandukanye.

Christophe avuga ko muri dosiye bagomba gutanga ibuza ko icyo gitaramo kiba, harimo n'imikono y'abantu ibihumbi 10 babashyigikiye kugira ngo berekane ko abantu bavuganira bahari.

Avuga ko bateganya no kuzigaragambya ku munsi w'igitaramo imbere ya Accor Arena aho kizabera. Mu minsi mike isihize nibwo Meya wa Paris yasabye Polisi ko icyo gitaramo cyahagarara.

Nyamara Christophe avuga ko igihe abateguye icyo gitaramo bataravuga ko cyahagaritswe, bazakomeza gufata ko kizaba ndetse mu mboni ze abona kuba cyaba cyangwa ntikibe ari 50 kuri 50.

Kanda hano wiyandikishe ushyigikira ko haboneka imikono ibihumbi 10

Mar 27, 2025 - 09:52

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.