
Peller umenyerewe kuri TikTok yasabye imbabazi Runtown yise umuhanzi ukizamuka
Umunya-Nigeria Habeeb Hamzat wamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane TikTok nka Peller, yasabye imbabazi Runtown ku mugaragaro nyuma yo kumwita umuhanzi ukizamuka.
Uyu musore w'imyaka 19 ibi yabivuze ubwo yari ari kuganira n'abakunzi be kuri TikTok mu minsi yatambutse.
Peller yavuze ko yajyaga yumva indirimbo za Runtown, atarabasha gutunga telefoni gusa ari umuhanzi ukizamuka abantu bakwiye kumenyekanisha indirimbo ze kuri TikTok.
Aya magambo y'uyu musore yateje impaka mu bantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, benshi bamushinja gusuzugura bikomeye umunyabigwi nka Runtown.
Nyuma yo kwemera ko yakojeje, yasabye imbabazi agira ati: "Igihe numvaga indirimbo za Runtown, nari muto cyane ku buryo ntakoreshaga na telefone."
"Peller ntiyari ahari igihe Runtown yari ari mu bihe bye. Nyamuneka, babarira umwana muto. Mumureke ahumeke, Mumbabarire."