
Imbuga nkoranyambaga muzikoreshe neza muvuga gahunda za leta-Minisitiri Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko n’abandi bakoresha Imbuga nkoranyambaga kuzibyaza umusaruro bakazikoresha neza bavuga kuri gahunda za Leta.
Avuga ko ibi aribwo buryo bwiza bwo kurinda ibyagezweho no kwereka amahanga ukuri kw’amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Yabigarutseho mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo kuganiriza urubyiruko rusaga 1000 ku mateka y’Igihugu by’umwihariko ayagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ingaruka zayo u Rwanda rugihanganye na zo.
Ati “Imbuga nkoranyambaga muzikoreshe muvuga gahunda za Leta zizamura imibereho myiza y’abaturage nka Mituweli, VUP n’izindi zigamije iterambere ry'Abanyarwanda bose, bizacecekesha abasebya u Rwanda kuko abarusebya ntibarubamo n’abarusebya barurimo barabizi ko babeshya.’’
Yasabye ababyiruka guhangana n’ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari cyo gishobora gutuma iranduka.
Dr. Bizimana yavuze ko kuvura ingengabitekerezo ya Jenoside atari nko kuvura Malaria, ngo “ baze baguhe ikinini cyangwa bagutere urushinge ikire, ahubwo bisaba igihe, kwigisha, gusobanura, gushyiraho umurongo wa politiki ubanisha Abanyarwanda bose, ni byo u Rwanda rwubatse kandi rukomeje kubaka.
Ibi biganiro bya ‘Rubyiruko Menya Amateka Yawe’ byitabiriwe n’abarenga 1000 baturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’uturere twa Bugesera, Kamonyi na Muhanga, byabereye muri Lycée de Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ku wa Kabiri taliki 24 Werurwe 2025.