issa
RGB yakebuye imitwe ya Politiki!  Barasabwa gukora mu nyungu za rubanda

Sep 30, 2025 - 16:44
 0

Kuwa 30 Nzeri 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta (NFPO Rwanda), baganiriye n’abahagarariye imitwe ya politiki itandukanye mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe uko imitwe ya politiki yagira uruhare rufatika mu kwimakaza imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.

Dr. Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi Mukuru wa RGB, yavuze ko kureba imitwe ya politiki bitagomba gusubira gusa ku kureba abatsinze cyangwa abatsinzwe mu matora, ahubwo ari uburyo bwo gushyira imbere ubufatanye bugamije gusigasira imiyoborere ishingiye ku mucyo no kubazwa inshingano.

Yagize ati “Imiyoborere myiza ntabwo ari inshingano z’ubuyobozi gusa, ahubwo ishingiye ku bufatanye no kugirana ibiganiro hagati y’inzego zose ndetse n’abaturage. Iyo habayeho gukorera mu mucyo, abaturage barushaho kugira ikizere mu mitwe ya politiki ndetse n’inzego z’igihugu muri rusange.”

Yakomeje ashimangira ko imitwe ya politiki ifite inshingano zo kuba urugero mu bijyanye no kubazwa inshingano. 

Ati “Mbere yo gusaba Leta gukorera mu mucyo no mu kuri, imitwe ya politiki igomba kubiharanira ubwayo. Iyo ibyo bikozwe, abaturage barushaho kuyizera kandi bagafatanya na yo mu rugendo rwo kubaka igihugu.”

Dr. Uwicyeza kandi yibukije ko imiterere y’u Rwanda yihariye irwigisha guhitamo ibiganiro n’ubwumvikane aho guhitamo amacakubiri. 

Yagize ati “Ntibivuze ko tudashobora gutandukana mu bitekerezo, ahubwo bivuze ko tugomba kuganira twubahana, tugatanga inama zubaka kandi ziganisha ku nyungu rusange.”

Iyi nama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’abahagarariye imitwe ya politiki itandukanye, ikaba igamije gushimangira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ubuyobozi bushingiye ku bufatanye, umucyo n’ukwizera abaturage bafitiye inzego z’igihugu.