Spotify yagize Burna Boy umuhanzi w’umwaka muri Afrobeats
Urubuga rwa Spotify rwatangaje urutonde rw’abahanzi bakunzwe cyane kurusha abandi mu njyana ya Afrobeats ikomeje kwigarurira imitima ya benshi ku isi muri uyu mwaka wa 2025 Burna Boy aza ari we uyoboye urutonde.
Spotify yabitangaje kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 Nzeri 2025, aho ku ikubitiro Burna Boy aza ku mwanya wa mbere ari we uyoboye abandi bose mu njyana ya Afrobeats ku ruhando rw’isi muri uyu mwaka.
Akurikirwa n’umuhanzi Rema waje ku mwanya wa kabiri, mu gihe Wizkid yashyizwe ku mwanya wa gatatu naho umuhanzi Asake aza ku mwanya wa kane rusozwa n’umuhanzikazi Ayra Starr waje ku mwanya wa gatanu.
Kugeza ubu igikomeje gutangaza benshi ni ukuntu umuhanzi Davido, usanzwe afatwa nk’umwe mu bakomeye mu njyana ya Afrobeats ndetse akaba ari no mu bahanzi bafatwa nk’aho ari bo barenze abandi muri iyo njyana muri Nigeria atigeze agaragara kuri urwo rutonde mu gihe bagenzi be Burna Boy na Wizkid barwihariye.
Urubuga rwa Spotify rwanatangaje ibihugu bikurikirana cyane iyi njyana ya Afrobeats kurusha ibindi ku isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brazil, Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage ndetse na Nigeria ubwayo iyo njyana ikomoka.


Kinyarwanda
English
Swahili









