issa
Angélique Kidjo yabaye Umunyafurika wa mbere ugiye guhabwa inyenyeri ya 'Hollywood Walk of Fame'

Jul 3, 2025 - 20:00
 0

Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Benin, Angélique Kidjo, wegukanye ibihembo bya Grammy Awards inshuro eshanu, yakoze amateka aba umuhanzi wa mbere w’Umunyafurika ugiye guhabwa inyenyeri ya Hollywood Walk of Fame.

Ibi byatangajwe ku wa Gatatu mu kiganiro cyateguwe n’urugaga rw’ubucuruzi rwa Hollywood i Los Angeles, ubwo hatangazwaga urutonde rw’abanyacyubahiro bazahabwa iyi nyenyeri y'icyubahiro.

Kidjo, umaze imyaka 40 mu muziki uhuza injyana ya Afrobeat, Jazz, Funk, ndetse n'injyana gakondo yo muri Afurika y’Iburengerazuba, yashyizwe kuri uru rutonde hamwe n’ibindi byamamare 34 ku rwego mpuzamahanga barimo Miley Cyrus, Timothée Chalamet, Shaquille O’Neal, Deepika Padukone, na Lea Salonga.

Gutoranya abo banyacyubahiro byemejwe n’Inama y’Ubuyobozi ya Hollywood Walk of Fame, ku wa 25 Kamena nyuma yo gusuzuma amagana y’abari bashyizwe mu majwi baturutse impande zose z’Isi.

Abazahabwa izi nyenyeri za Hollywood Walk of Fame bazahabwa umwanya wo gutegura ibirori byo kushimira aya mateka bakoze, bitarenze imyaka ibiri.

Angélique Kidjo yavutse mu 1960 i Cotonou muri Benin mu Burengerazuba bwa Afurika, aza kugenda akura mu muziki kugeza ubwo abaye umwe mu bahanzi bakomeye Afurika yatanze ku Isi.

Kidjo, yakoze album zakunzwe nka Logozo (1991), Black Ivory Soul (2002), Eve (2014), Celia (2019), ndetse na Mother Nature (2021) yatsindiye Grammy, zose zaguye umuziki wa Afurika ndetse zigatuma utangira kumvwa henshi ku Isi.

Uyu muhanzikazi kandi yakoranye n’abahanzi batandukanye b’ingeri zose ku Isi barimo nka Carlos Santana, Alicia Keys, Bono, ndetse mu myaka ya vuba ahuriza hamwe n’abahanzi bashya b’Abanyafurika nka Burna Boy, Yemi Alade, Davido, na Mr Eazi.

Angélique Kidjo ni umwe mu bahanzi bubashywe cyane ku mugabane wa Afurika 

Mu 2023, indirimbo ye yahuriyemo na Davido yitwa Na Money, yabaye indirimbo nini muri Afurika, ikurikirwa na Joy yasohotse mu 2024 itanga ubutumwa bwo gukundisha abantu Afurika, ubudasa bwayo n’ubumwe.

Uretse umuziki, Kidjo amaze imyaka myinshi yaratangiye ibikorwa by’ubuvugizi n’uburezi, cyane cyane bigamije guteza imbere abakobwa b’Abanyafurika.

Nk’intumwa yihariye ya UNICEF, yakoze ibikorwa byinshi byo kurwanya ivangura rishingiye ku gitsina, guteza imbere uburezi no kurengera uburenganzira bw’abakobwa.

Uyu muhanzikazi yanashinze Umuryango wa Batonga, ugamije kugeza uburezi bwisumbuye n’amahugurwa y’imyuga ku bakobwa bo mu byaro bya Benin n’ahandi muri Afurika.

Ibi bikorwa by’ubumuntu byatumye yegukana ibihembo by’icyubahiro bitandukanye byatanzwe n’ibigo bikomeye nka BBC, TIME Magazine, na Amnesty International.

Ibindi byamamare bigiye guhabwa inyenyeri ya Hollywood Walk of Fame mu 2026 barimo itsinda rya Bone Thugs-N-Harmony, Emily Blunt, Rami Malek, Josh Groban, n’umuhanga mu guteka Gordon Ramsay.

Mu cyiciro kihariye cy'ababarizwa muri siporo n'imyidagaduro, umunyabigwi muri Basketball Shaquille O’Neal, ni we wenyine watoranyijwe.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Angélique Kidjo yabaye Umunyafurika wa mbere ugiye guhabwa inyenyeri ya 'Hollywood Walk of Fame'

Jul 3, 2025 - 20:00
Jul 3, 2025 - 20:51