issa
Thierry Wacu ukomeje kwigarurira abatari bacye mu njyana Gakondo ni muntu ki?

Aug 25, 2025 - 20:24
 0

Dushimiyimana Thierry Pacific ukoresha Thierry Wacu mu buhanzi, n'umwe mu bahanzi baririmba injyana Gakondo ariko urimo gukora ibintu byiza ndetse urimo kwigarurira abatari bacye.

Thierry Wacu ubusanzwe ni umwe mu bantu bavuga amazina y'inka ndetse unayobora ibirori bitandukanye cyane ibijyanye n'ubukwe. Uyu musore nubwo yari asanzwe ashyira hanze ibisigo ni n'umwe mu bahanzi baririmba injyana Gakondo neza cyane.

Thierry Wacu yatangaje ko yize umuziki mu inshuri rimaze kuzamura abahanzi benshi ryo ku Nyundo, ndetse iyo wumvise imiririmbire n'ijwi rye wumva Koko ari umuhanga kandi ukora ibyo azi.

Uyu muhanzi yavuze ko yakuze akunda injyana Gakondo kuko yakundaga gusoma, ndetse no kumva ibiganiro byibanda ku Kinyarwanda cyane.

Yagize ati " Nishimiraga kumva abatahira mu bukwe baterana amagambo, nza no kubona agapapuro karimo amazina y’inka nkitwara. Icyo gihe nahise ntangira kubiririmba mbigenderaho nk’uko abandi babikoraga.”

Thierry Wacu yatangaje ko muri 2022 yaririmbye muri Miss Rwanda 2022 itagitegurwa kugeza ubu, ndetse no mu Kwita Izina Gala Dinner 2023 yabereye muri Kigali Convention Center. Uyu musore mu bukwe bwa Igor Mabano ndetse n'ubwa Yverry niwe wabaye umutahira muri ibi birori by'aba bahanzi bakomeye hano mu Rwanda.

Nyuma yo kwiga umuziki ku Nyundo, Thierry Wacu yaje no kwiga amasomo ya SoCreative Entrepreneurship Program muri ALU ku bufatanye na British Council, amufasha gutekereza ku buryo bwo gucuruza ibihangano bye ku mbuga mpuzamahanga nka Spotify, Apple Music na Deezer.

Dushimiyimana Thierry nubwo nta muhanzi arashaka gukorana nawe ngo byange ariko avuga ko yakuze akunda Massamba Intore, yemeza ko ari imfura cyane mu miririmbire ndetse yifuza kuzakorana nawe. 

Yagize ati " Hari abahanzi benshi cyane mu Rwanda kandi beza mu njyana Gakondo. Massamba ni imfura cyane iyo ari kuririmba, ntako bisa gukorana nawe. Muri uru ruganda dufite Ruti Jowel, Jule Sentore n'abahanzi bose beza wumva ukabizihirwa, ukabaryoherwa."

Theirry Wacu mu bihangano bye, amaze gusohora igisigo yise Umugore, cyubaka umuryango nyarwanda, n’indirimbo nshya imaze iminsi 3 igiye hanze yise Nduririmbe, irata ubwiza n’uburanga by’u Rwanda, inahamagarira abantu kurusura.

Uyu muhanzi mu minsi micye iri imbere arashyira hanze umuzingo w'indirimbo 6(EP), atarashyira hanze izina azayita ariko kandi hari indirimbo izaza mbere ya EP yise Gikundiro.

Thierry Wacu yashyize hanze indirimbo nshya

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373