issa
Yampano yareze muri ‘RIB’ Pazzo wasakaje amashusho yarikoroje

Nov 13, 2025 - 09:47
 1

Umuhanzi Yampano ku wa 9 Ugushyingo 2025 yatanze ikirego mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha'RIB' mu gushaka ubutabera.

Ikirego yatanze gikubiyemo ibijyanye n’amashusho yifashe ari kurongora umugore banabyaranye muri Gicurasi 2025. Harezwe uwitwa Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo bigeze kubana mu nzu imwe amureberera inyungu mu by’ubuhanzi’Manager’.  Ku wa 11 Ugushyingo 2025 mu masaha ya nimugoroba RIB yataye muri yombi Pazzo akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Itegeko rivuga iki ku cyaha gukora ibiteye isoni mu ruhame ?

Mu mategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga ko umuntu wakoze ibiterasoni mu ruhame abihanirwa.

Iyo umuntu yakoze ibiteye isoni mu ruhame ahanwa n’ingingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga hati “Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi maganatanu (500) ariko kitarenze miliyoni imwe (1000.000).

Itegeko rivuga iki ku basakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame?

Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.

Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw.

Hari andi makuru agera kuri UKWELITIMES avuga ko hari undi warezwe na Yampano muri iyi dosiye ariko we akaba ataratabwa muri yombi.

Nov 13, 2025 - 09:56