issa
Loni yasabye Libya gufunga gereza zose yafungiragamo abimukira n’impunzi

Nov 13, 2025 - 09:54
 0

Umuryango w’Abibumbye, Loni, wasabye igihugu cya Libya gufunga gereza zose zafungirwagamo abimukira n’impunzi.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Ugushyingo 2025, mu nama ya Loni yabereye i Geneva muri Switzerland aho abayobozi bo mu nzego zitandukanye bagize Loni bagaragaje ko impunzi n’abimukira bafungirwaga muri icyo gihugu cya Libya bakorerwaga ihohoterwa ndetse bamwe bakicwa.

Muri iyo nama yabereye i Geneva, ibihugu birimo Ubwongereza, Espagne, Norvège ndetse na Sierra Leone byavuze ko bihangayikishijwe cyane n’uko abimukira n’impunzi banyura muri Libya bagana i Burayi bakorerwa iyicarubozo muri za gereza bafungirwamo, ibyo bihugu binavuga ko bisaba Libya gufunga uburoko bukunze gufungwamo abo bimukira n’impunzi zikicirwamo.

Amakuru yatangajwe ni uko bamwe mu bimukira bafungirwaga mu bigega abandi bagacuruzwa mu bagizi ba nabi aho bakorerwaga ihohoterwa rikabije ririmo gusambanywa ku ngufu ku bagore n’abakobwa, gukubitwa no kwamburwa buri kimwe babaga bafite.

Urukiko rw’u Budage rwaherukaga gutangaza ko mu iperereza rwakoze hari bamwe mu bimukira n’impunzi bagaragaye bakorerwa ihohoterwa nk’iryo rikabije, mu gihe kandi Loni nayo mu cyumweru gishize yari yatangaje ko hari imibiri yagaragaye mu byobo bivugwako icyo gihugu cyaba kibiri inyuma.

Ambasaderi wa Norvège muri Loni yasabye Libya guhagarika burundu gufunga abimukira n’impunzi mu buryo bw’amaherere nk’ubwo, igihugu cy’Ubwongereza cyo gisaba ko Libya yareka abagenzuzi ba Loni bakora iperereza bakemererwa kwinjira no kugenzura ayo magereza nta mbogamizi zibayeho.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Libya, Eltaher Salem Elbaour, yemeye ko icyo gihugu gifite ibibazo by’umutekano no mu buyobozi, ariko avuga ko leta ya Libya irimo gukora ibishoboka byose ngo amategeko ya Loni arengera ikiremwamuntu yubahirizwe.

Eltaher yavuze ko hari ubufatanye igihugu cya Libya gifitanye n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ndetse ko leta y’icyo gihugu yashyizeho komite ihuriweho igamije kugenzura ibikorerwa muri za gereza zifungirwamo abimukira n’impunzi.

Nov 13, 2025 - 10:18