issa
Kimisagara: Umuzunguzayi yahungiye abarwanya ubucuruzi bw’akajagari muri firigo y’akabari

Aug 27, 2025 - 11:21
 1

Umugore ukora ubuzunguzayi mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, yahungiye abagabo babiri bashinzwe kurwanya abakora ubucuruzi butemewe muri firigo yo mu Kabari gaherereye muri aka gace bitungura abamubonye.

Ibi byabereye mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara ahagana saa tanu z’amanywa, mu mpera z’Icyumweru gishize.

Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko uyu mugore yari yafatiwe muri santere ya Nyabugogo ari gucururiza mu muhanda, ahita ajya gufungirwa ku Murenge wa Kimisagara ariko nyuma aza gutoroka ahungira mu kabari.

Bavuga ko akigera muri ako kabari yahise ajya kwihisha muri firigo nini igaherereyemo ariko uwari urimo kugacururizamo aahita ayimukuramo vuba vuba kugira ngo ataza guhuriramo n’ikibazo.

Umugore witwa Uwase Clementine, yagize ati “ Bari bamufungiye hariya kuri Polisi ya Kimisagara noneho abaca mu rihumye ahita yiruka za kujya muri kariya kabari nibwo yinjiye muri firigo ahunga bariya banyerondo ariko uriya mukozi wakoreragamo ahita amukuramo vuba aramutanga bamusubizayo.”

Uyu mugore w’umuzunguzayi wanzek o izina rye ritangazwa, we yabwiye UKWELITMES, ko byose yabitewe no kugira ngo adacibwa amande y’ibihumbi 10 kubera ko ayomafarangantayo yari afite.

Ati “ Nta kindi kintu nabikoreye n’uko nanganga ko njya gutanga amande y’ibihumbi 10 gusa kuko buri muntu wese bafungiye hariya asohoka ari uko ayatanze.”

Yongeyeho ko atari azi ko kwifungirana muri firigo icometse ku mashanyarazi byari kumugiraho ingaruka kuu buzimabwe ndetse iyo abimenya atari kubikora.

Uyu mugore akimara gushorwa muri iyo firigo yahise abanyerondo bahise bamufata bongera bamujyana gufungirwa ku murenge wa Kimisagara kugira ngo abanze yishure amafaranga ibihumbi 10 by’amande acibwa burimuntu wafashwe acururiza mu muhanda.

Aug 27, 2025 - 11:35