issa
Kimisagara: Hari isoko ritemewe rigurishirizwamo n’imyenda itose yibwa yanitse ku migozi

Aug 27, 2025 - 10:45
 0

Abatuye mu murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko batewe impungenge cyane n’isoko ritemewe rigurishirizwamo ibintu bitandukanye biba byarakoze ndetse n’ibiba byaribwe mu ngo z’abaturage batandukanye.

Iri soko bavuga ko riherereye ku muhanda uri ruguru y’isoko rya kimisagara mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara.

Abaganiriye na UKWELITIMES, bayibwiye ko iri soko rigurishirizwamo ibintu bitandukanye kandi byinshi by’ibijurano ndetse hari n’igihe rigurishirizwamo n’imyenda itose iba imaze kwibwa aho iba yanitse ku migozi mu ngo zitandukanye z’abaturage.

Bavuga ko batiyumvisha impamvu abarema iri soko batajya bakurwa muri aka gace mu gihe ari bamwe mu batiza umurindi ubujura.

Bemeza ko muri aka gace ndetse no mu mirenge ihana imbibe nako arimo uwa Nyakabanda,Rwezamenye,Gatsata ndetse na Gitega nta muntu ukimesa umwenda ngo awusige ku mugozi kubera ko aba atinya ko abajura bahita bawanura bakajya kuwugurisha muri iri soko.

Umugore witwa Uwiduhaye Marie Claire,utuye mu Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara, we avuga ko nta kintu na kimwe kigurishirizwa muri iri soko gitangirwa inyemezabwishyu.

Ati “ Ibintu byose bahagurishiriza byose n’ibijurano nta na kimwe wahagurira ngo baguhe fagitire ikindi ryateje ubujura muri kimisagara uba ucyanika umwenda bakawanura bagahita bawuhajyana bakawugurisha.”

Habarurema Damascene ,we yagize ati “ Tinya ariko ahantu banagurisha umwenda utose kandi abantu bakawugura! Ubwo se abawugura bo ntibaba babona ko uwuzanye awanuye ku mugozi aje kuwugurisha awibye?”

Yakomeje agira ati “ Muzatubarize impamvu iri soko ridakurwa aha kandi ubuyobozi buzi ko rihari, Twe tubona ari bo batiza umurindi ubujura hano kuko nta muntu ugisiga ikintu hanze ngo acyihasange kuko yaba amabase amasafuriya yewe ari no kumbabura byose nticyo basiga baranura bakajya kugurisha.”

Umwe mu bacururiza muri iri soko, we avuga kobi byose babikora kugirango babone ikibatunga.

Ati “ Eregaimuntu agura unkweto z’ubukoboyi cyangwa imyenda y’ubukoboyi ari ugushakisha imibereho kandi ntiwasaba buri muntu fagitire ngo ubone imari nawe ucuruza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamuhoza, we yabwiye UKWELITIMES, ko iri soko barizi ariko bisaba ubushobozi bw’inzego zose zirimo n’iz’umutekano kugira ngo ricike muri aka gace.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ufiteyezu Jean Damascene, nawe yemeje ko iri soko barizi.

Ati “ Iryo soko turarizi ariko twari twararihaciye kuko twagiye tuhakora imikwabu.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, mu butumwa bugufi, we yavuze ko ubucuruzi bukorerwa ahantu hatemewe butemewe.

Ati “ Ubucuruzi bukorerwa ahatemewe ntabwo bwemewe, ubuzunguzayi ntibwemewe, Turakorana n'inzego z’aho zibanze kugira ngo abahacururiza bahakurwe bajye gucururiza ahemewe uzabirengaho azafatwa ahanwe.”

Munsi y’iri isoko hari n’irindi soko rigurishirizwamo imyenda irimo n’amakariso yambawe,  bikaba biri mubyo abaturage bashingiraho bavuga ko aya masoko ari mu bikomeje guteza ubujura bukabije muri aka gace.

Aug 27, 2025 - 10:57