issa
Sebwato Nicholas uri gushakishwa na Mukura VS yaba agiye kwerekeza muri APR FC?

Aug 27, 2025 - 10:00
 0

Umugande ufatira Mukura Victory Sports, Sebwato Nicholas, arimo gushakishwa na Mukura Victory Sports nyuma yo kugenda atavuze.

Ni amakuru yatangiye kuvugwa cyane ku munsi w’ejo hashize tariki 27 Kanama 2025, avugwa ko Sebwato Nicholas amaze iminsi atagaragara mu myitozo y’ikipe ya Mukura Victory Sports.

Uyu mukinnyi bivugwa ko kugeza ubu atarimo kubarizwa hano mu Rwanda ndetse yibereye iwabo mu gihugu cya Uganda nk’uko arimo kubwira abo baganira cyane.

UKWELITIMES tugerageza gushaka aya makuru, twamenye ko Sebwato Nicholas arimo gushaka gusohoka muri iyi kipe yamuhembaga neza hano mu Rwanda. Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports iyo ugerageje kuvugana nabwo ntabwo bagira icyo bavuga kuri uyu mukinnyi.

Sebwato Nicholas kugeza ubu hari amakuru avugwa ko yamaze kurangizanya na APR FC imaze iminsi igaragaza ko nta muzamu ukomeye ifite. Ndetse hari n’amakuru avugwa ko ashobora kuzajyana nayo muri Tanzania muri CECAFA Kagame Cup.

Hari abayobozi bamwe muri APR FC bifuza kugura umuzamu nyuma y’amakosa Ishimwe Pierre amaze iminsi akora ariko bikanavugwa ko nta wundi mukinnyi iyi kipe izongeramo ahubwo bagiye gushyira imbaraga kuri uyu bafite ukomeye.

APR FC ikomeje kwitegura CECAFA Kagame Cup izabera mu gihugu cya Tanzania. Mukura Victory Sports ibi bibaye nyuma yo kuba irimo kwitegura Shampiyona y’u Rwanda izatangira tariki 12 Nzeri 2025.

Umugande Sebwato Nicholas yongeyereye amasezerano muri Mukura VS ku (...) -  Umuryango.rw

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Sebwato Nicholas uri gushakishwa na Mukura VS yaba agiye kwerekeza muri APR FC?

Aug 27, 2025 - 10:00
Aug 27, 2025 - 10:35