Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari imbere y'indege ye ya Air Force One, Trump yagize ati:
“Yego, ndabyifuza, twarabimumenyesheje kandi Mfitanye umubano mwiza cyane na Kim.”
Trump yibukije ko mu gihe cya manda ye ya mbere, yakoze amateka ubwo yabaye Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukandagije ikirenge muri Koreya ya Ruguru, ubwo yahuraga na Kim mu 2019.
Perezida Trump uru rugendo rwe muri Aziya ruzamujyana muri Malaysia n'ubuyapani, aho azahura n’abayobozi batandukanye barimo na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, mu biganiro bijyanye n’ubucuruzi n’imisoro, byatewe n’icyemezo cya Trump cyo gushyiraho imisoro minini ku bicuruzwa byinjira muri Amerika mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Trump yakomeje agaragaza uburyo bwe budasanzwe mu guhangana n’ikibazo cya Koreya ya Ruguru, igihugu kiyobowe n’ubutegetsi bwa gikomuniste kandi gifunze ku ruhando mpuzamahanga. Mu ntangiriro y’ubutegetsi bwe, Trump yakundaga gutera urwenya Kim amwita “Little Rocket Man”, ariko nyuma bombi baje guhura inshuro eshatu mu gihe yari mu biro bya White House.
Nubwo bahuye kenshi, aba bayobozi bombi ntibigeze bagera ku masezerano yo guhagarika gahunda ya Koreya ya Ruguru yo gukora intwaro za kirimbuzi, ndetse nyuma yaho iki gihugu cyongeye gukora igerageza ry’izindi ntwaro za kirimbuzi nk’uko abaturanyi bacyo aribo koreya y'epfo babivuga.
Ku ruhande rwa, Kim Jong Un aherutse kuvuga ko yiteguye kongera guhura na Trump, ariko agasaba ko Amerika ihagarika ibyo yita “gusaba ibidashoboka” ari byo gusaba Koreya ya Ruguru kureka gucura intwaro za kirimbuzi .
Mu ijambo yavugiye mu ruhame mu kwezi gushize, Kim yaragize ati:
“Ndacyafite urwibutso rwiza kuri Perezida Trump.”
Uruzinduko rwa Trump muri Aziya rwiitezweho kugarura ibiganiro ku mahoro, ubucuruzi, n’umutekano hagati ya leta z'unze ubumwe z'amerika n'aziya.


Kinyarwanda
English
Swahili









