Muhanga: Abayobozi basabwe gushyira urubyiruko ku isonga mu bikorwa by’iterambere
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yasabye abayobozi b’inzego zitandukanye zo muri ako Karere gushyira imbaraga mu kwita ku rubyiruko, rugize 67% by’abagatuye, hagamijwe kurufasha kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere ry’ako karere.
Ibi yabivugiye mu nama ya Komite Mpuzabikorwa y’ako Karere yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025, ibera kuri Saint André Hotel. Ikaba inama ngarukamwaka ibera muri ako Karere, ikaba igamije gusuzuma imikorere y’inzego z’akarere n’uko serivisi zitangwa ku baturage bako.
Kayitare Jacqueline, Meya w’Akarere ka Muhanga, yavuze ko urubyiruko rukwiye kuza ku isonga mu mishinga iyo ari yo yose y’ako Karere, yaba iva mu nzego za Leta, iva mu ishoramari cyangwa se imishinga iva mu bufatanye n’abafatanyabikorwa bo muri ako Karere.
Yagize ati “Kugira ngo Muhanga yacu itere imbere, tugomba kubakira kuri aba bato. Urubyiruko rugomba kuza ku isonga mu mishinga ya Karere kacu yose, ni mureke abakiri bato tubashyigikire kandi tubigishe gufata inshingano kuko ari bo mbaraga z’ejo hazaza.”
Kayitare yasabye abayobozi kurangwa n’ubunyangamugayo no gukorana umuhate mu byo bakora byose ndetse bakabikora neza, kugira ngo ibikorwa byabo bigire impinduka nziza mu mibereho y’abatuye ako Karere.
Ku rundi ruhande, Mukamusoni Agnès, umwe mu bayobozi b’imidugudu bahawe igihembo cy’ishimwe kubera kwesa imihigo, mu ijambo yahawe yatangiye ashimira abari aho, akomeza avuga ko kuri ubu abaturage bagenda bagira impinduka nziza mu kurwanya ingeso mbi mu rubyiruko, by’umwihariko mu kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse ko hashyizwe imbaraga mu bikorwa biruteza imbere.
Mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Muhanga ni kamwe mu turere tugize iyo Ntara, ariko kakaba aka mbere mu kugira umubare munini w'urubyiruko ruri ku kigero cya 67%.


Kinyarwanda
English
Swahili









