issa
U Rwanda rwasabye Afurika kugira intego mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe

Sep 9, 2025 - 15:37
 0

Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Bernadette Arakwiye, yasabye ko inkunga y’imari ku bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yajya itangwa mu buryo bw’impano aho guhabwa nk’inguzanyo, kugira ngo Afurika ntizongera kwisanga mu madene no guhungabanya ubukungu bwayo.

Ibi Minisitiri Arakwiye yabigarutseho ubwo yari mu nama nyafurika yiga ku mihindagurikire y’ibihe yabereye muri Etiyopiya ku wa 8 Nzeri, aho yagaragaje ko intego Afurika ifite mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe zikomeje gusubizwa inyuma n’ibura ry’amikoro ndetse n’amabwiriza ashyiraho imiyoborere ikwiye.

Minisitiri yavuze ko Afurika yagakwiye kuva mumagambo meshi yibyo bemeza kugeraho ahubwo ikajya mu bikorwa, ndetse ko kugirango intego zayo zigezwaho hakenewe amikoro n’ubwitange kugira ngo habeho ibisubizo bihamye ku mihindagurikire y’ibihe ku mugabane wa Africa ndetse no ku isi yose.

Arakwiye yavuze ko n’ubwo Africa itanga munsi ya 4% by’imyuka ihumanya ikirere, ariko nanone isabwa gukoresha nibura hejuru ya 5% by’umusaruro mbumbe wayo 'GDP' mu guhangana n’ingaruka z’ibihe, ibyo bigatuma ubukungu bwa Africa bugabanuka ahubwo ikisanga mu madeni.

Minisitiri yavuze ko kandi u Rwanda rumaze gutera intambwe mu gushaka ibisubizo byarwo bwite bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, binyuze mu bikorwa birimo Rwanda Green Fund, Ireme Invest, ndetse na Rwanda Green Taxonomy, byose bigamije gukusanya imari yo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no guhuza ibyo bikorwa n’intego ya Visiyo 2050 y’u Rwanda yo kugira ubukungu budaheza ku bidukikije.

Arakwiye yavuze ko asaba imikoranire ikomeye n’ibihugu mpuzamahanga mu gukomeza gahunda z’ubufatanye no gushyira mu bikorwa ibishobora gufasha isi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, no kubaka ubushobozi bwo kwihanganira ibiza no guteza imbere iterambere rirambye.

Arakwiye yasobanuye ko uburyo isi yashyizeho bwo gutanga imari ku bijyanye n’ikirere bukunda guhindagura ibisabwa n’ibipimo, bigatuma abari ku isonga mu guhangana n’ingaruka z’ibihe bagorwa no kubona inkunga bakeneye.

Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda yasoje avuga ko Inama Nyafurika y’Ibidukikije izasozwa ku wa Gatatu ishobora kuzaba urwibutso rwiza mu gihe Afurika izaba yahinduye amagambo ibikorwa, intego zayo zikajyana n’ubushobozi bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ku mugabane wa Africa no ku isi muri rusange.

MUHIRE Jean Berchmas

Sep 9, 2025 - 15:56