issa
Brig Gen Ronald Rwivanga yarahiriye umuyobozi mukuru w’Ingabo za EASF

May 21, 2026 - 10:03
 0

Brig Gen Ronald Rwivanga yarahiriye inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, The Eastern Africa Standby Force (EASF), ahererekanya ububasha na Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema wo muri Uganda wari umaze imyaka itatu kuri uwo mwanya.

Brig Gen Ronald Rwivanga ku tariki 20 Gicurasi 2026 nibwo yari i Kampala ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo kiri i Mbuya, mu muhango w’ihererekanya bubasha, ni mu gihe Ibiro bya Brig Gen Rwivanga bizaba biherereye i Nairobi muri Kenya.

Izo nshingano Brig Gen Rwivanga yazihawe mu mpera z’umwaka ushize uretse ko  imirimo ye igomba kuyitangiera muri uku Kwezi kwa Gicurasi.

Umuhango w’ihererekanyabubasha wari uyobowe na Minisitiri w’Ingabo wa Uganda usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Inama y’Abaminisitiri ruyobora EASF, Jacob Marksons Oboth.

Yashimye Brig Gen Njema ucyuye igihe ku ruhare rwe mu kubaka uru rwego rukagira imiyoborere ihamye, kandi rugacunga mu buryo buciye mu mucyo umutungo warwo n’ibindi.

Yasabye Brig Gen Rwivanga kubakira ku byari bimaze gukorwa agaharanira ko uru rwego rukomeza kwihaza mu mikoro, kandi rugakomeza kugaragara mu bikorwa binyuranye.

Brig Gen Rwivanga, we yavuze ko mu miyoborere ye, azashyira imbere gukorera mu mucyo n’ubunyamwuga, agaharanira ko habaho imikoranire mu nzego z’uyu muryango n’akareree muri rusange mu kurwanya ibyaha birimo iterabwoba, ibikoresha ikoranabuhanga, ibiza n’ibindi bibangamiye ikiremwamuntu.

Yavuze ko EASF izakomeza gushyigikira ibihugu no kubiba hafi mu bihe bigoranye by’ibiza, imyizure n’indwara z’ibyorezo.

Brig Gen Ronald Rwivanga yari asanzwe ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, inshingano yatangiye mu 2020. Mbere yari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare.