Trump akomeje guterwa imijugujugu n'abinubira ubutegetsi bwe

Apr 6, 2025 - 13:01
 0

Ibihumbi n'ibihumbi by’abantu mu mijyi  itandukanye muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika bateraniye mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida Donald Trump bagaragaza ko batamushyigikiye kuva yagera ku butegetsi.  

Abateguye iyo myigaragambyo  yiswe "Hands Off" ejo hashize ku wa gatandatu, bari bafite intumbero yo kuyikorera  mu bice bigera ku 1.200, harimwo no mu ntara zose 50 zigize Amerika. Ibihumbi n'ibihumbi byitabiriye iyi myigaragambyo harimwo abaturutse muri Boston, Chicago, Los Angeles, New York, Washington DC n'ibindi byinshi.

Abari muri yo mijyi bagaragaje ko batishimiye imigambi ya Trump  n'ibikorwa bye kuva  yagera ku butegetsi kuko akomeje kwangiza dipulomasi ndetse n’ubukungu.

Kuva muri iki cyumweru kandi Trump atangaje ko Amerika yashyizeho imisoro ku bihugu hafi byose kw'isi yose, habaye kandi n'imyigaragambyo mu

mijyi itandukanye y’ibihugu by’i Burayi harimo umujyi wa Londres mu Bwongereza, i Paris mu Bufaransa n'i Berlin mu Budagi.

Aba bose bashinja Trump gufata icyemezo gihutiyeho bityo kikaba kizagira ingaruka zigiye zitandukanye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.