RIB yafunze Umunyamakuru Taikun wa Radio 10
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamakuru wa witwa Ndahiro Emmanuel uzwi nka ‘Taikun’ ukorera radioTV10.
Uyu munyamakuru yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2026 nyuma yo gusagarira abasekirite mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali cyaberaga mu mbuga ya Kigali Convention Centre.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko Ndahiro akekwaho gukubita no gukomeretsa, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi no gukoresha amagambo arimo ibikangisho.
Ubu Ndahiro afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, mu gihe iperereza rigikomeje.
Itegeko rigena ko umuntu, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha ndetse iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.


Kinyarwanda
English
Swahili









