I Kigali hatangijwe amahugurwa ku bavugabutumwa b'idini ya Islam
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abavugabutumwa bo mu idini ya Islam. Aya mahugurwa azamara iminsi itatu, agamije kuzamura ireme ry’imyigishirize n’imikorere y’abakora akazi k’ibwirizabutumwa.
Ubuyobozi bw'Umuryango w'Abayislamu mu Rwanda k'ubufatanye na Ministeri y'Ibikorwa by'Idini ya Islam muri Saudi Arabia na Ambassade ya Saudi Arabia muri Uganda, bateguye amahugurwa y'Iminsi 3 aganewe ababwiriza butumwa b'Idini ya Islam mu Rwanda. ni amahugurwa yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Mufti w'u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa ari kumwe na Sheikh MAHDI AMMASH ALSHAMMARI wo muri Saudi Arabia
Aya mahugurwa yitabiriwe n’aba Sheikh batandukanye baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, aho bahabwa ubumenyi bugezweho mu myigishirize y’idini rya Islam, uburyo bwo kugeza ubutumwa ku muryango nyarwanda mu buryo bunoze, ndetse no guhuza ivugabutumwa n’ibihe tugezemo.
Umwe mu bamenyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, Dr. Mahdi Ammash Al-Shammari, ni we uri gutanga amasomo muri aya mahugurwa. Yibanze ku gusangiza aba Sheikh ubumenyi n’ubuhanga buhanitse mu myigishirize y’idini rya Islam, ashimangira akamaro ko gukoresha ubumenyi bushingiye ku bushakashatsi, ubwenge n’ubworoherane mu kugeza ubutumwa ku bayoboke.
Mufti w’ungirije w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda yabwiye Ukweli Times ko aya mahugurwa ari gukorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa bya Kislam n’Ivugabutumwa mu Bwami bwa Saudi Arabia. Yagize ati:
“Ni amahugurwa afite akamaro kanini kuko azafasha aba Sheikh kongera ubumenyi, kunoza imikorere yabo no gutanga ivugabutumwa rifite ireme kandi rijyanye n’iterambere ry’umuryango nyarwanda.”
Biteganyijwe ko aya mahugurwa azamara iminsi itatu, aho azasiga abakora umwuga w’ibwirizabutumwa bungutse ubumenyi n’ubuhanga buzabafasha kurushaho gusohoza inshingano zabo zo kwigisha, kuyobora no gufasha umuryango Nyarwanda by'umwihariko abayisilamu mu miyoborere myiza ishingiye ku ndangagaciro za Islam n’iz’igihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









