Wazalendo yirukanywe Kamituga kibuno mpamaguru
Urubyiruko rwo mu mujyi wa Kamituga, mu ntara ya Kivu y'amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwigaragambije, rusaba ko abarwanyi b’imitwe yitwara gisirikare izwi nka Wazalendo bava mu bice bya Kamituga.
Aba baturage barashinja abo barwanyi ba wazalendo gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo ubujura, kwica abaturage, n’ibindi bikorwa bibatera ubwoba, bigatuma ubuzima bwabo bubamo umutekano muke.
Mu gitondo cyo ku munsi w'ejo tariki 10 Ukwakira 2025, muri Kamituga urubyiruko rwahagurutse rutangira kwerekana agahinda n’uburakari rwatewe n’ibikorwa by’abo barwanyi ba wazalendo. Abigaragambya baririmbaga indirimbo zigaragaza kutishimira impamvu Wazalendo iri mu duce twabo bayisaba gutaha ikava mu bice byabo.
Aba baturage bari kwigaragambya nyuma y'uko wazalendo irasanye n'ingabo za guverinoma ya congo kandi bari ku ruhande rumwe, abaturage ba Kamituga bakavuga ko Wazalendo irasa ingabo za leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya congo, itarebera izuba abaturage ba kamituga bityo wazalendo igomba kuhava vuba na bwangu.


Kinyarwanda
English
Swahili









