issa
Butera Knowless yerekeje muri Tanzania

Butera Knowless yerekeje muri Tanzania

Oct 11, 2025 - 10:23
 0

Umuhanzikazi Butera Knowless yerekeje muri Tanzania, aho agiye gukorera imishinga mishya irimo no gufata amashusho y’indirimbo nshya ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Amakuru aturuka muri Kina Music itsinda risanzwe rireberera inyungu za Knowless Butera mu bikorwa bye bya muzika riratangaza  ko Knowless yahisemo gukorera amashusho y'indirimbo ye muri Tanzania kugira ngo akorane n’abahanga batandukanye muri muzika, cyane cyane mu bijyanye no gufata amashusho  (production & video direction).

Uyu muhanzikazi umaze igihe kinini mu muziki w’u Rwanda yaherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa “Umutima”, yasohotse muri Gashyantare 2025, ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga no kuri YouTube aho imaze kurebwa n'abarenga 1,900,000 mu mezi 7 yonyine.

Knowless, umaze imyaka irenga icumi ari mu ruhando rwa muzika, akunze kugaragaza inyota yo kuzamura umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu bufatanye n’abandi bahanzi ndetse no gukorera mu bihugu bifite isoko rinini rya muzika.

N’ubwo ataratangaza byinshi kuri uwo mushinga mushya, abakunzi be biteze ko ari imwe mu ndirimbo zishobora kumusubiza ku ruhembe rw’abahanzikazi bakunzawe cyane mu Rwanda no mu karere, dore ko muri iyi minsi yagaragara nk'uwasubiye inyuma ujyereranyije n'imyaka yashize.

Butera Knowless yerekeje muri Tanzania

Oct 11, 2025 - 10:23
Oct 11, 2025 - 11:19