Bruce Melodie, Diamond Platnumz na Joel Brown bazasaranganya ibizava muri Pom Pom
Indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond Platnumz yasohotse. Yitwa Pom Pom ikaba izasaranganywa ku bizinjijwa.
Ku wa 01 Mutarama 2026 abahanzi Bruce Melodie, Diamond Platnumz na Joel Brown bashyize hanze indirimbo bakoranye yitwa Pom Pom .
Ni indirimbo iri ku mbuga nkoranyambaga zicururizwaho imiziki nka Spotify, Audiomack, ITunes n'izindi . Iyo ndirimbo iri mu ndimi zitandukanye zirimo Icyongereza, Ikinyarwanda n'Igiswahili.
Iyi ndirimbo ifite iminota ine (4) Bruce Melodie niwe uyitangiza kandi sosiyete ya 1:55 AM niyo ifite uburenganzira bwo kuyicuruza (Publishing rights).
Bruce Melodie niwe utangira aririmba akakirwa na Diamond Platnumz nawe agakorerwa mu ngata na Joel Brown wo muri Nigeria.
Icyakora Bruce Melodie nk'umuhanzi ubarusha ijwi riranguruye ni nawe bahaye inyikirizo y'indirimbo 'Chorus'.
Ni indirimbo izungukira abahanzi bose mu buryo bwitwa 'Publishing royalties ' aho umuhanzi afata ku mafaranga yinjijwe n'abumvise igihangano n'aho ayiririmbye hose 'Performance fees'.
Kugeza ubu Bruce Melodie afite 164500 bamwumva buri kwezi kuri Spotify.
Ni mu gihe Diamond Platnumz abamwumva buri kwezi ari miloyoni 1.7 mu gihe Joel Brown ari miliyoni 1.1
Amafaranga yinjiye kandi ashobora gusaranganywa labels, abacuruza indirimbo (distributors) abahanzi (artists) abayikoze(Producers) abayanditse (writers)sosiyete zishinzwe gukusanya imisanzu y'abahanzi (Collective Management Organisations,CMOs).
Hano ikiba gisabwa ni uko abafite uruhare bagirana amasezerano yo gusaranganya ijanisha (%) ku buryo buri wese arya ku ndirimbo.
Icyakora umuhanzi akenshi niwe ufata ijanisha ku mbuga zicuruzwaho imiziki kuko nubundi nawe afata menshi ku bitaramo kandi ntahe ku banditse za ndirimbo.
Umva Pom Pom unyuze Aha ????????


Kinyarwanda
English
Swahili









