Umunyarwenya DeeOne yashinje ibigo byigenga gukorana n'ibyihebe
Umunyarwenya DeeOne ukorera umwuga we mu gihugu cya Nigeria, yamahamagariye leta gukora ubushakashatsi bwimbitse ku mikorere y'ibigo byigenga byo muri iki gihugu, kuko byinshi muri byo bitera inkunga Ibikorwa by'iterabwoba.
Ibi uyu munyarwenya yabigarutseho mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, ubwo yasabaga Leta ya Nigeria gukora ubucukumbuzi ku bigo byigenga bakareba Ibikorwa bakora bihabanye n'amategeko yiki gihugu.
Uyu munyarwenya yavuze ko kugeza ubu bimwe mu bigo byigenga biri gutera inkunga bimwe mu bikorwa birimo nko nk'iterabwoba, gushimuta abantu, gucuruza abantu n'ibindi bihabanye n'amategeko.
Mu mashusho yashyize hanze ari gutakamba yagize ati" Leta ya Nigeria rwose ndabinginze cyane nimukore ubucukumbuzi bwimbitse kuri ibi bigo byigenga kuko byinshi muri byo biri gutera inkunga Ibikorwa by'iterabwoba, ishimutwa ry'abantu, icuruzwa ry'abantu ryiganjemo abana n'ibindi byinshi bibangamiye society ".
Yakomeje agira ati" uyu munsi muri Nigeria, umuntu arabyuka agafungura ikigo kigenga, ariko ukajya kubona mu minsi mike ahise aba umuherwe".
Avuga ko batabujije abantu gukorera amafaranga, ariko byibuze bakayakorera mu buryo bwemewe n'amategeko, aho gushakira amafaranga mu buzima bw'abantu.


Kinyarwanda
English
Swahili









