issa
Ayra Starr yavuze abahanzi batatu bakora neza Afrobeats

Mar 13, 2026 - 13:15
 0

Tiwa Savage, Rema na Wizkid nibo bahanzi batatu Ayra Starr afata nk'abami ba Afrobeats. Ni mu gihe inyabutatu ya Wizkid, Davido na Burna Boy imaze ikinyacumi harabuze undi muhanzi uyicengeramo.

Umuhanzikazi Ayra Starr wimukiye I New York muri Amerika, yavuze ku bahanzi batatu abona ko ari bo bahetse Afrobeats.

Ni mu kiganiro Hot 97 Fm, aho yari kwamamaza indirimbo ye yise’Where Do We Go’ yavuze ko abona Tiwa Savage, Wizkid na Rema ko ari bo bahanzi bakwiriye ikamba rya Afrobeats.

Wizkid yakoranye indirimbo na Ayra Starr yitwa’Gimme Dat’ yanahatanye mu bihembo bya Grammy mu 2025. Ariko kandi Wizkid yiyambaje Ayra Starr kuri album yitwa ‘More Love Less Ego’ aho bakoranye iyitwa’2 Sugar’.

Igihe cyose Ayra Starr abajijwe abahanzi abona ko bakoze byinshi mu muziki wa Nigeria avuga Tiwa Savage. Mu 2024 banakoranye indirimbo yitwa’Gara’. Ni nayo yabaye’sound track’ yo kuri album ya Tiwa Savage yitwa’Water&Garri’.

Rema yabanye na Ayra Starr muri Mavin Records ya Don Jazzy. Mu 2025 bakoranye indirimbo yitwa’Who’s Dat Girl’, hanacaracaye amashusho basomana, ibintu byakuruye impaka abantu batangira kwibaza niba bakundana.