Kevin Kade yaciye umurongo utukura ku bamwita 'Papa Gigi'
Umuhanzi Ngabo Richard wamamaye mu muziki nka Kevin Kade, yikomye bikomeye abo mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda, bamwita 'Papa Gigi'.
Benshi mu babarizwa mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda, cyane cyane bamwe mu bakurikirwa n'abenshi ku mbuga nkoranyambaga n'abahanga inkuru (bloggers & influencers) bakunze kwita iri zina Kevin Kade, bakabihuza no kuba akora ibishoboka byose ngo agere ku cyo ashaka.
Uyu muhanzi ubwo yari mu kiganiro 'Sunday Night' cya Radiyo Isango Star, umunyamakuru yamubajije uko afata abamwita izina 'Papa Gigi', maze usubiza avuga ko atanaryemera.
Yagize ati: "Iryo zina sindyemera, uzarebe n'umuntu ukoze post avuga ngo "Noneho Papa Gigi aratwishe", uwo sinkora repost."
Kevin Kade yakomeje anavuga ko bimubangamira ku buryo hari n'abantu bakuru bajya bagira ngo impamvu y'iri zina ni uko yaba afite umwana witwa Gigi.
Ati: "Hari umubyeyi wigeze kubaza amakuru yanjye arabaza ngo ese Kevin Kade agira undi mwana ko njya numva bavuga ngo ni Papa Gigi."
Kevin Kade kandi, yavuze ko iri zina atumva ubusobanuro bwaryo, kuko abifata nko kugerageza gukora ibintu bidashoboka kuba wabigeraho, abihuza n'imvugo "Kugigira" ikoreshwa cyane n'urubyiruko muri iyi minsi, isobanura guhatiriza ibintu ushaka kugeraho.
Reba indirimbo nshya ya Kevin Kade


Kinyarwanda
English
Swahili









