issa
Eddy Kenzo agiye gusohora indirimbo yakoranye na Meddy (Video)

Jun 24, 2025 - 09:27
 0

Eddy Kenzo ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo yakoranye na Meddy mbere y’uko yinjira mu ivugabutumwa rya gikirisitu. Ni indirimbo y’imitoma ifata amarangamutima y’abakundana.

Amakuru yasakajwe na Black Mamba ubarizwa mu ikipe ishinzwe ubucuruzi bwa Eddy Kenzo, akaba anashinzwe ibijyanye no gufata amafoto ye n’umugore we Phiona Nyamutoro. Yanditse kuri Instagram ye ati”Eddy Kenzo na Meddy. Muzakunda iyi ndirimbo ndabyizeye kuko iraryoshye”. Black Mamba yasabye abantu guhwitura Eddy Kenzo bakamwibutsa gushyira hanze iyo ndirimbo kuko yararangiye.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi ndirimbo, Ukwelitimes yegereye ababa mu ikipe ya Eddy Kenzo bari hano mu Rwanda baduhamiriza ko indirimbo yakozwe na Pastor P mu buryo bw’amajwi naho amashusho akaba yarashyizweho ibiganza na Edrine Paul umaze iminsi akorana na Eddy Kenzo ku mishinga y’indirimbo zirimo Twist yahuriyemo na Chase Bell wo muri Amerika, Suckarie wo muri Jamaica, Kwaw Kese wo muri Ghana.

 Kurikira ikiganiro gisesengura iyi ndirimbo

Jun 24, 2025 - 11:42