Israel Mbonyi yamuritse 'Hobe' album
Israel Mbonyi akomeje kubaka amateka mu muziki wa Gospel aho igihe cyose atekereje guhamagara abantu be baramwitaba batazuyaje.
Umuhanzi w’indirimbo zikoreshwa mu guhimbaza Imana ku mugoroba wo ku wa 5 Ukwakira 2025 mu Intare Conference Arena agiye kumurikira abakunzi be album ya gatanu yise 'Hobe'.
Bamwe batangiye kuhagera mu nyubako Intare Conference Arena. Yashyize hanze amatike make kugirango yumvishe abakunze iyo album noneho ku wa 25 Ukuboza 2025 azataramira ibihumbi by'abazateranira aho azaba yateguriye icyo gitaramo azanafatiramo amashusho ya 'Hobe' .
Israel Mbonyi yahereye mu 2014 ashyira hanze album yise Number One, mu 2017 amurikira abafana be iyitwa Intashyo.
Yakomeje gukorana umwete akora izindi zirimo Mbwira yo mu 2019 ariko yakoze igitaramo cyo kuyimurikira abafana mu 2022. Mu 2020 yamuritse iyitwa Hari ubuzima, yaherukaga iyitwa Umusirikare.
Israel Mbonyi ari mu bahanzi bakunzwe mu karere aho yagiye akorera ibitaramo muri Tanzania na Kenya akabona abantu. Ni cyo kimwe n'i Burayi, Amerika, Canada na Australia naho yahashinze imizi.


Kinyarwanda
English
Swahili









