
Ushobora kuba umusitari ukennye! Akothee yagarutse ku ngorane z'ibyamamare
Umuhanzi akaba n'umushoramari muri Kenya, Akothee, yagaragaje ingorane abasitari bahura nazo harimo agahinda gakabije no kuba bakena ku kigero cya nyuma ariko abafana babo bakabona babayeho neza ndetse bashaka kubaho nkabo.
Akothee avuga ko abantu benshi bibwira ko ibyamamare bitagira ibibazo nk'iby'abantu basanzwe, cyane ko baba bibwira ko abo basitari bakunda bafite amafaranga n'ibindi nta mbogamizi bagira.
Nyamara rero, uyu mugore yahishuye ko buriya abasitari bagira ibibazo nk'abandi bantu bose, ku buryo ahubwo ugenzuye neza wasanga babarusha ibibazo.
Yashimangiye ko ushobora kuba uri icyamamare ariko nta mafaranga ufite, nyamara abafana bawe babona uyafite kumbi warabuze nayo kwishyura inzu ubamo.
Ati "Ushobora kuba icyamamare ariko ukennye. Kuba icyamamare ntabwo bivuze kugira amafaranga n'ubukire......abantu baba mu miturirwa, biroroshye kuba bahura n'agahinda gakabije kuko gutura mu nzu nini ntibivuze kwishima."
Yavuze ko buriya ibyamamare buri gihe biba byifuza kuguma mu bushorishori batifuza kuba bajya hasi na gato, ibyo bigatuma bahora ku gitutu cyo kuguma kugasongero.
Ikindi kandi, avuga ko nubwo baba bafite amafaranga, ariko kandi baba bafite abandi bantu benshi bo kwitaho mu miryango yabo, ku buryo n'ubundi yamafaranga aba iyanga.
Ashimangira ko abasitari nabo bagira ibibazo nk'abandi bantu bose nko kubura amafaranga yo kwishyura inzu, ubwishingizi bwo kwivuza n'ibindi.
Uyu muhanzi yagiriye inama abantu yo kudakururwa n'ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko yemeza ko baba bari mu kazi ndetse ko buriya inyuma ya kamera ibintu bihinduka.
Akothee yavuze ko ushobora kuba umusitari ukennye