issa
Diamond Platnumz yaciye amarenga yo gusinyisha umuhanzi mushya muri Wasafi

Mar 21, 2025 - 12:02
 0

Umuhanzi wo muri Tanzania akaba na bosi w'inzu itunganya umuzki wa Wasafi, Diamond Platnumz, yaciye amarenga yo kwinjiza umuhanzi mushya muri iyi nzu nyuma yo gutandukana na Mbosso.

Mu butumwa Diamond yanyujije kuri Instagram, yasangiye abakunzi be ifoto y'amasezerano yerekana ko yasinyishije umuhanzi mushya, ayikuriza ubutumwa bugira buti "Icyamamare gishya."

Ibi bibaye nyuma y'iminsi mike uyu mugabo atangaje ko hari gahunda yo gusinyisha abahanzi bashya muri Wasafi Classic Baby (WCB)  ikaba imwe mu nzu zifasha abahanzi muri Tanzania zikomeye.

Uyu muhanzi mushya yaba aje asimbura Mbosso uherutse gutandukana na Wasafi nyuma y'igihe bakorana, aho bitekerezwa ko agiye gushinga inzu ye izajya ifasha abahanzi.

Mu Ugushyingo 2023, nibwo muri Wasafi haheruka kwinjiramo umuhanzi wa nyuma ari we D-Voice.

Kugera ubu iyi nzu ibarizwamo abandi bahanzi barimo; Lava Lava, Zuchu, Queen Darlene na Diamond Platnumz nyirayo.

Wasafi Classic Baby yanyuzemo abandi bahanzi bafite izina muri Tanzania barimo Rayvanny, Harmonize na Rich Mavoko

Mar 21, 2025 - 12:05