issa
Iyi Nigeria izicwa na nde ?Abahanzi 9 mu 10 bumviswe kuri Spotify 

Oct 5, 2025 - 12:44
 0

Abahanzi barimo Burna Boy, Wizkid, Davido, Rema, Tems, Ayra Starr n'abandi baje mu 10 bumviswe cyane kuri Spotify. Ni mu gihe Tyla wo muri Afurika y’Epfo yihengetsemo aza muri abo bavuka muri Nigeria.

Urubuga rucuruza ibihangano ruzwi nka Spotify rwashyize hanze abahanzi 10 bo muri Afurika bumviswe cyane muri Nzeri 2025. Umugabane w'Afurika utuwe n'ibihugu 54 n'abaturage miliyali 1.56.

Nubwo Afurika igizwe n'ibihugu byinshi, iyo bigeze ku muziki utabisobanukiwe ashobora kwibwira ko Nigeria ari cyo gihugu rukumbi gifite abahanzi. 

Imibare n'ibimenyetso byerekana ko Nigeria idateze kurekura inkoni y'ubushumba mu kuragira umuziki wa Afrobeats ku ruhando mpuzamahanga.

Iterambere ry'umuziki wa Nigeria ryanditse mu bitabo no mu mitwe y'abanyagihugu dore ko bazakomeza guhererekanya ubwo bwishongozi kugeza igihe ibindi bihugu by'abenegakara bizava mu myiryane bikohereza abana babyo kwiga uko umuziki ucuruzwa 'Music Business '.

Iterambere ry'umuziki wa Nigeria rishingiye ku ngingo enye zubakiyeho izindi.

Bize ko ibintu muri iki kinyejana cya 21 bikorwa na ba nyirabyo aho gushyira imbere irondabwoko, irondakarere, icyenewabo na ruswa ishingiye ku gitsina. Iyi ni nayo ngingo u Rwanda rukwiriye kuzatekerezaho niba rwifuza ubuhanzi buteye imbere kandi butunga benebwo.

Indi ngingo bubakiye ni ukwisanisha n’ikoranabuhanga mu bucuruzi bw'imiziki[digital technology] aho usanga imbuga zicuruza imiziki bazi kuzikoresha neza ku buryo bavuye kuri gakondo.

 Ingingo ya gatatu, bafashe imiziki gakondo barayinagura ijyana n'igihe ku buryo wumva bahorana amajwi mashya aryoheye amatwi.

 Ingingo ya nyuma ikubiyemo izindi ni uko igihugu cyaciye akenge kimenya ko ubuhanzi ari imari, biyemeza gukurura abashoramari, kugena inkunga zose zishoboka, kwereka isi ko Nigeria ifite umuziki mwiza biciye mu kubakira ubushobozi abahanzi, aba producers, abayobora labels, itangazamakuru rishyiraho amategeko yo guteza imbere umuziki w'abenegihu.

 Kuba igihugu gifite Diaspora ya mbere mu bwinshi ugereranyije n'ibindi bihugu bya Afurika dore ko ifite abasaga miliyoni 20 baba I mahanga bakagira uruhare mu gusakaza umuziki wabo no guhanga ibitaramo biha rugari Afrobeats nka Afronation festival n'ibindi.

Kuri ubu iyo ucishije amaso mu mitegekere y'ibihugu byo muri Afurika, ubona ko bikiri mu icuraburindi mu guteza imbere ubuhanzi.

 Nta bushake bwa politiki buhari, nta nzego zo kubikora zihari yewe n'itangazamakuru risa nk'umuyaga uhuha bitewe n'aho waturutse. Igihe cyose ibintu bidakorwa na ba nyirabyo bizakomeza korohera Nigeria kuba ifi nini mu nyanja.