Ukraine: Abantu batanu biciwe mu gitero gikomeye cya misile na drone
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko abantu batanu bapfiriye mu gitero gikomeye cyibasiye igihugu cye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi mirongo basigaye batagira umuriro w’amashanyarazi.
Iki gitero cyagizwemo uruhare n’indege nto zitagira abapilote (drone) n’ibisasu bya misile byarashwe n’Uburusiya.
Zelensky yavuze ko ibi bitero byibasiye cyane umujyi wa Lviv n’utundi turere twa Ivano-Frankivsk, Chernihiv, Sumy, Kharkiv, Kherson, Odesa na Kirovohrad, bigasiga igihugu mu bwoba n’umwijima.
Ati “Ducyeneye ubundi bufasha bw’ubwirinzi bwo mu kirere n’isohorwa ryihuse ry’amasezerano yose ya gisirikare tugirana n’inshuti zacu,”
Mu gitero cyabaye mu cyaro cya Lapaivka, hafi y’umujyi wa Lviv, abantu bane bo mu muryango umwe, barimo umukobwa w’imyaka 15, bahasize ubuzima, mu gihe undi muntu umwe wo muri uwo muryango yakomeretse. Abaturanyi babiri nabo bakomerekejwe.
Undi muntu umwe na we yapfiriye mu mujyi wa Zaporizhzhia, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Ukraine, mu gihe misile zirenga 50 n’ibitero bya drone hafi 500 byagabwe mu gihugu hose, nk’uko Zelensky yabisobanuye.
Ibitero byo mu gace ka Lviv byamaze amasaha menshi, bituma umuriro w’amashanyarazi ucika ndetse serivisi z’ubwikorezi n’itumanaho ziba zihagaritswe by’agateganyo.
Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko “igitero kinini cyane” cyagabwe kuri Ukraine cyagenze neza, bakavuga ko cyibasiye ibikorwa bya gisirikare n’ibikorwa-remezo by’ingufu. Ni kimwe mu bitero bikomeye Uburusiya bugabye mu mezi make ashize, bigamije, nk’uko bubivuga, “guhagarika ubushobozi bwa gisirikare bwa Ukraine”.
Ibi bitero byatumye igihugu cya Pologne, umuturanyi wa Ukraine, gihagurutsa indege z’intambara zacyo mu rwego rwo kurinda umutekano w’ikirere cyacyo, kuko ibisasu by’Uburusiya bikunze kugwa hafi y’umupaka.
Ubuyobozi bwa gisirikare bwa Pologne bwatangaje kuri X buti “Indege za Pologne n’iz’abafatanyabikorwa bacu zirimo gukorera mu kirere cyacu, mu gihe ubwirinzi bwo ku butaka n’uburyo bwa radar bwashyizwe ku rwego rwo hejuru rwo kuba bwiteguye.”
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko NATO, umuryango wa gisirikare wibumbiyeho ibihugu by’Uburayi na Amerika, nawo ushyize indege zawo ku burinzi bw’ikirere cya Pologne, mu rwego rwo kwirinda impanuka cyangwa ibitero bishobora kurenga imbibi za Ukraine.
Abasesenguzi bavuga ko ibi bitero ari ikimenyetso cy’uko Uburusiya buri kongera gukaza umurego mu gihe cy’ubukonje bugiye gutangira, bugamije gusenya ibikorwa remezo by’ingufu kugira ngo Ukraine izabure ubushobozi bwo guhangana n’ibihe bikomeye by’imbeho.


Kinyarwanda
English
Swahili









