issa
Netanyahu: “Israel Ntizahagarika Intambara muri Gaza Keretse Hamas Iranduwe Burundu”

Jun 29, 2025 - 13:00
 0

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye kitazahagarika ibikorwa bya gisirikare muri Gaza, nubwo umutwe wa Hamas waba warekuye imbohe zose wafashe.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru i Yeruzalemu ku gatanu, aho yagaragaje ko intego ya Leta ya Israel ari ukurandura Hamas burundu.

Netanyahu yagize ati “Nta nzira ishoboka yo guhagarika intambara tutarashobora kurandura Hamas. Nubwo twasubizwa imbohe zacu zose, urugamba rugomba gukomeza kugeza ubwo Hamas izaba itagifite ubushobozi na buke bwo guteza umutekano muke.”

Ibi bibaye mu gihe igisirikare cya Israel gikomeje ibitero bikomeye mu duce twa Gaza, aho kivuga ko kiri guhiga abayobozi bakuru ba Hamas ndetse n’ahihishe intwaro zabo.

 Ibikorwa by’indege z’intambara, ibisasu bya misile ndetse n’ingabo zo ku butaka byatumye hari kwangirika gukomeye kwa Gaza, ndetse n’inkuru zivuga ku mibare ikomeje kwiyongera y’abasivili bishwe cyangwa bakomeretse.

Ku ruhande rwa Hamas, abayobozi bayo bakomeje gushinja Israel gukora ubwicanyi ndengakamere ndetse no kutubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara, bavuga ko abenshi mu bishwe ari abagore n’abana.

Nubwo hari hari icyizere ku mpande zimwe ko ibiganiro bihuza Israel na Hamas byashyigikiwe n’ibihugu nka Misiri, Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishobora kugera ku masezerano y’agahenge, amagambo ya Netanyahu asa nk’ashyize iherezo ku byifuzo byo guhagarika imirwano by’igihe gito.

Iyi ntambara irimo kugira ingaruka zikomeye mu karere ka Moyen-Orient n’isi yose muri rusange, aho ibihugu byinshi birimo gushishikariza impande zombi kugana inzira y’ibiganiro aho gukomeza urugamba.

Mu gihe abatuye Gaza bakomeje guhura n’ibihe bikomeye, abasesenguzi bemeza ko uburyo bwo gukemura ikibazo gishingiye ku mizi yacyo burimo uburenganzira bwa Palestine no kurengera umutekano wa Israel ari bwo bwakabaye bushyirwa imbere.

Jun 29, 2025 - 15:18