Abasirikare b’u Rwanda bari muri MINUSCA bambitswe imidari y'ishimwe
Ku wa 07 Mutarama 2026, abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mujyi wa Bria, muri Repubulika ya Santarafurika (CAR), bahawe imidari y’ishimwe ya Loni, mu rwego rwo kubashimira umusanzu n’ubwitange bagaragaje mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu.
Iyo midari yahawe abagize Rwanda Battle Group VII (RWABG VII) ndetse n’abakora mu Bitaro by’Ingabo z’u Rwanda byo ku rwego rwa II+ (RWAMED X), bose bakorera mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika (MINUSCA).
Ibirori byo gutanga iyo midari byabereye mu kigo cya RWABG VII giherereye mu mujyi wa Bria, muri Perefegitura ya Haute-Kotto, byitabirwa n'abayobozi batandukanye barimo abahagarariye Loni, abayobozi b’ingabo za MINUSCA n’abayobozi b’u Rwanda muri ubwo butumwa.
Mu butumwa bwatanzwe muri uwo muhango, hatanzwe ishimwe ku basirikare b’u Rwanda kubera ikinyabupfura, ubunyamwuga n’ubufatanye n’abaturage, byagize uruhare runini mu kugarura icyizere n’umutekano mu bice bashinzwe.
U Rwanda rukomeje kugaragaza uruhare rufatika mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro, aho abasirikare barwo bagira umwihariko wo gushyira imbere umutekano w’abaturage n’indangagaciro z’ubunyamwuga mu kazi kabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









