Amb. Nduhungirehe yanenze Guverinoma ya RDC ku guceceka ku bwicanyi bwa ADF muri Ituri
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze imyitwarire ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku bijyanye n’ibitero bikomeje kwibasira intara ya Ituri.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X ku wa 05 Mata 2026, Amb. Nduhungirehe yavuze ko buri gihe habaye ubwicanyi bukorwa n’umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF), usanzwe uzwi nk’umwe mu mitwe yitwaje intwaro ikora ibikorwa by’iterabwoba muri RDC, ubuyobozi bwa Congo bukunda kwitwara nk’aho butabibona.
Yagize ati: “Mwabonye ko igihe cyose habaye ubwicanyi bukorwa n’umutwe w'iterabwoba wa ADF muri Ituri (ari na wo mutwe w’itwaje intwaro w’inkozi z’ibibi kurusha indi yose muri RDC), umuvugizi wa guverinoma ya Congo akomeza guceceka mu buryo butangaje."
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko impamvu y’iyo myitwarire ishobora kuba ari uko bigora cyane Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, kubona uburyo yashyira muri ayo makuru imvugo ze akunze gukoresha, zirimo ibyo yise amagambo adafite ireme kandi arimo n’imvugo zishingiye ku ivangura.
Yakomeje agira ati "Impamvu ni uko bigora cyane Patrick Muyaya kubona aho yinjiza amagambo ye asanzwe yo gutangaza amakuru adafite ireme kandi yuzuyemo ivangura, ayo twari dusanzwe tumuziho."
Yavuze ko mu bihe byinshi, ubuyobozi bwa RDC bukunze gushyira imbere amagambo yo kunenga abandi no gushinja ibindi bihugu ibibazo by’umutekano mucye, aho kwibanda ku mitwe yitwaje intwaro nka ADF ikomeje guteza umutekano muke mu baturage.
Aya magambo aje mu gihe ubwicanyi bukomeje kwibasira abaturage bo mu ntara ya Ituri, aho ADF ikomeje kuregwa ibikorwa birimo kwica abaturage, kubashimuta no kwangiza imitungo yabo.
Ibi byatangajwe na Minisitiri Nduhungirehe byongeye kugaragaza ko RD Congo ititaye ku baturage bayo kimwe ahubwo ishyira ingufu ku ho ishatse bitewe n'inyungu abategetsi ba Kinshasa babifitemo.
Abasesenguzi bagaragaza ko ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa RDC gikomeje kuba ingorabahizi, gikeneye ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere n’umuryango mpuzamahanga kugira ngo haboneke umuti urambye ariko leta ya Tshisekedi ikomeje kwigira ntibindeba.


Kinyarwanda
English
Swahili








