Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Mozambique yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri Cabo Delgado
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, Margarida Adamugi Talapa, ku wa 23 Ukuboza 2025, yasuye Ingabo n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Muri uru ruzinduko, yari aherekejwe n’intumwa zo ku rwego rwo hejuru zirimo Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Major General André Rafael Mahunguane.
Aba bayobozi bakiriwe n’Umuyobozi w’Itsinda rihuriweho ry’Ingabo z’u Rwanda riri muri Cabo Delgado, Major General Vincent Gatama, wabahaye ibisobanuro ku ishusho y’umutekano iri mu gace Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kurinda no kugenzura.
Major General Gatama yagaragaje aho ibikorwa byo gucunga umutekano bigeze, ashimangira ko umutekano wakomeje kugenda utera imbere bitewe n’imikoranire myiza iri hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique, hagamijwe kurinda abaturage n’ibikorwaremezo by’ingenzi.
Uru ruzinduko rugaragaza icyizere n’ishimwe Leta ya Mozambique ikomeje kugirira uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke mu Ntara ya Cabo Delgado, ndetse n’ubufatanye bukomeje gushimangirwa hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’umutekano.


Kinyarwanda
English
Swahili









