P Kagame: Ntidushobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe iterabwoba rikiriho
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rudashobora gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi mu gihe rukomeje guhura n’iterabwoba rituruka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi ni ibikubiye mu Kiganiro cy'amajwi n'amashusho cyashyizwe ahagaragara n'ikinyamakuru Jeune Afrique kuri uyu wa 03 Mata 2026 kije gikurikira ibibazo bya Politiki biri hagati y'u Rwanda na RD Congo ndetse n'ibihano amahanga akomeje gufatira u Rwanda, no kutubahiriza amasezerano yasinyiwe I Washington hagati ya Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa RDC ku buhuza bwa Perezida Donald Trump mu mwaka ushize wa 2025.
Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Perezida Kagame yasobanuye ko ibyo bita “ingamba z’ubwirinzi” zirimo kohereza ingabo, gukoresha ibikoresho bya gisirikare no kurinda imipaka, byose biba bigamije gukumira ibishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yagize ati: “Ntitwemera gukuraho ingamba z’ubwirinzi, yaba ingabo cyangwa ibindi byose. Ni gute mwansaba kubikuraho mu gihe hari iterabwoba rinteye? Iyo ni iyihe logique?”
Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko ikibazo cy’umutekano mu karere gifitanye isano n’ibikorwa bya Félix Tshisekedi, avuga ko uyu muyobozi wa RDC yigeze gutangaza ku mugaragaro ko azakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, ibintu bitigeze bihakanwa.
Yongeyeho ko impamvu nyamukuru ituma izi ngamba zigumaho ari uko hakiriho umutwe wa FDLR, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo.
Ati: “Ntutegereze ko nkuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe ureka Tshisekedi agakora ibyo ashaka. Izi ngamba zizagumaho kugeza igihe iterabwoba rizaba ari zeru kandi FDLR itakibaho.”
Kagame yasobanuye ko ingamba z’ubwirinzi atari igikorwa kimwe gusa, ahubwo ari uruhurirane rw’ibikorwa bishobora guhinduka bitewe n’uko ikibazo gihagaze. Yavuze ko bishobora kuba birimo kurinda imbibi z’igihugu no gufata ingamba ku ntera zitandukanye, aho iterabwoba rishobora kugaragara nko ku birometero 5, 10 cyangwa 20 uvuye ku mupaka.
Yashoje ashimangira ko nta kwivuguruza kurimo, kuko intego y’u Rwanda ari ukurinda umutekano warwo n’uw’abaturage, bityo ko izo ngamba zizakomeza kubahirizwa igihe cyose impamvu zatumye zishyirwaho zigihari.


Kinyarwanda
English
Swahili








