FARDC na Wazalendo bongeye kurwanira mu mujyi wa Baraka
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo bakomeje kugaragaza ubushyamirane hagati yabo, nyuma yo kongera gushwana bikomeye ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025. Impande zombi zasubiraniyemo mu Mujyi wa Baraka, uri muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Byatangiye ubwo ingabo za Leta zari zimaze iminsi zihungiye muri Baraka, nyuma yo gutsindwa mu mirwano ikomeje gukaza umurego mu cyumweru gishize, aho umutwe wa AFC/M23 wigaruriye ibice byinshi bifatika muri Kivu y’Amajyepfo, birimo n’Umujyi wa Uvira, uwa kabiri munini muri iyi ntara.
Amakuru atangazwa n’abatuye muri aka gace avuga ko intandaro y’iyi mirwano mishya ari uko abarwanyi ba Wazalendo bagerageje kwambura intwaro abasirikare ba FARDC, bituma impande zombi zihita zirasana.
Kugeza ubu nta mubare uhamye w’abapfuye cyangwa abakomeretse uratangazwa, ariko abatangabuhamya bavuga ko amasasu n’imbunda ziremereye byumvikanye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Baraka.
Ni imirwano ikurikiye indi yabereye mu cyumweru gishize mu gace ka Sange ka Teritwari ya Uvira mbere gato y'ifatwa rya Uvira, aho abarenga 30 bahasize ubuzima mu guhanganira ubutaka bw'ingenzi ku rugamba buri wese ashaka kuhagira ahe.


Kinyarwanda
English
Swahili









