Twirwaneho yemeje ko ari yo yahanuye kajugujugu y’Ingabo z’u Burundi irimo abacanshuro
Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ubarizwa muri AFC/M23 uratangaza ko ari wo wahanuye indege ya kajugujugu uvuga ko yakoreshwaga n’abacanshuro b’abazungu bashinjwa gutera amabombe mu bice bituwe by’akarere ka Fizi, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu itangazo washyize ahagaragara ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2025, MRDP-Twirwaneho yavuze ko Ingabo z’u Burundi zohereje kajugujugu eshatu “zitwawe n’abacanshuro b’abazungu”, zikaba zarashe amabombe mu midugudu ya Mikalati, Mikenke, Gahwera, Gisoke na Rugezi. Uyu mutwe uvuga ko nyuma y’ibi bitero, ingabo zawo “zahanuye imwe muri izo kajugujugu yaguye mu Kiyaga cya Tanganyika, hafi ya Yumbi muri Teritwari ya Fizi.”
Itangazo kandi risobanura ko ngo Ingabo z’u Burundi zakajije umutekano mu misozi miremire ya Fizi, Mwenga na Uvira ku buryo abaturage batabashije kugera ku isoko rya Ndondo/Bijombo mu cyumweru gishize, bikagira ingaruka ku kubona ibiribwa n’imiti.
MRDP-Twirwaneho inavuga ko ku wa Gatandatu mu gitondo abaturage bari bagiye ku muhanda batezwe igico n’abasirikare b’u Burundi, bituma hari abahasiga ubuzima. Ngo umubare w’abahitanywe n’iki gikorwa nturamenyekana neza.
Uwo mutwe uvuga kandi ko hari abagore “bakorewe iyicarubozo, gufatwa ku ngufu n’ibindi bikorwa by’ihohotera” mu nkambi ya gisirikare ya Mikalati no mu bindi bice bitatangajwe. Ni ibyo MRDP-Twirwaneho ivuga byabaye mbere y’uko ingabo zayo “zitabara abaturage” nk’uko bikomeza mu itangazo ryabo.
Umutwe wa Twirwaneho unavuga ko “batayo ebyiri z’Ingabo z’u Burundi” zavuye Mwenga-Centre ku wa Gatandatu saa kumi za mu gitondo, zikaba zerekeza Mikalati zinyuze Kipupu, ngo zifite intego yo kongerera imbaraga abasirikare basanzwe bari ku rugamba. Uyu mutwe ushinja izi ngabo umugambi wo “gukorera jenoside Abanyamulenge”, ubigereranya n’ibyabaye i Gatumba mu 2004, nk’uko ubivuga.
MRDP-Twirwaneho irasaba Ingabo z’u Burundi gukura akato bivugwa ko bashyize mu baturage no kuva ku butaka bwa Congo “vuba bishoboka” kugira ngo abaturage bongere bagire umutekano n’uburenganzira bwemewe n’amategeko.
Isoza itangazo, MRDP-Twirwaneho yizeza abaturage ko izakomeza gufata “ingamba zose zishoboka” mu kubarinda no kurinda ibyabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









