issa
Abanya-Iran binjiye mu mwaka wa 1405 bari mu icuraburindi ry’intambara

Mar 20, 2026 - 18:14
 0

Mu gihe Abanya-Iran binjiye mu mwaka mushya wa 1405 ku ngengabihe yabo ya kera izwi nka Nowruz, uyu mwaka uranzwe n’ibihe bidasanzwe by’intambara n’ubwoba bukomeje kwibasira ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Kuva mu myaka ya 1980, uyu ni wo mwaka wa mbere uyu munsi mukuru wizihijwe mu gihe igihugu kiri mu ntambara, aho ibitero bya Israel na Leta zunze Ubumwe za Amerika bikomeje kwibasira Iran.

Mina, umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 utuye mu majyaruguru y’umurwa mukuru Tehran, yabwiye BBC ko ibyishimo byarangwaga na Nowruz byamaze kuyoyoka. 

Ati: “Twabaga duhuze twitegura… dusukura inzu, tugura imyenda mishya n’ibiribwa. Ariko uyu mwaka? Buri munsi uba muremure cyane. Meze nk’utazi n’igihe turimo.”

Si we wenyine ugaragaza impungenge. Amir, umwe mu baturage, avuga ko intambara iri kugira ingaruka zikomeye ku bukungu n’imibereho y’abaturage. 

Yagize ati: “Abantu barimo kubura akazi kabo kubera intambara. Mfitiye ubwoba ibikorwa-remezo by’igihugu cyacu.” Akomeza agaragaza impungenge z’ahazaza h’igihugu agira ati: “Bikomeje gutya, hashobora kutagira igisigara kuri Iran. Sinifuza ko iyi iba Nowruz yacu ya nyuma.”

Nowruz ni umunsi w’ingenzi ku Banya-Iran, ugaragaza amateka yabo, umuco wabo n’indangagaciro bamaze imyaka ibihumbi bizihiza. Ubusanzwe, muri iki gihe, amasoko, amaduka n’imihanda minini byo hirya no hino muri Iran byuzura abantu bitegura cyangwa bishimira uyu munsi mukuru.

Gusa kuri iyi nshuro, aho kuba igihe cy’ibyishimo n’imihango, Nowruz yabaye igihe cy’icuraburindi, ubwoba n’ihungabana, aho benshi mu Banya-Iran bibaza uko ejo hazaza h’igihugu cyabo hazaba hameze.