Drone ya FARDC yishe abaturage muri Minzenze
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) riratangaza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje ibikorwa byo kwibasira abaturage b’abasivili, bukirengagiza agaciro k’ubuzima bw’ikiremwamuntu.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Laurence Kanyuka, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri iki Cyumweru tariki 25 Mutarama 2026, aho yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza gukoresha politiki y’urugomo igamije kugirira nabi abaturage b’inzirakarengane.
Yagize ati: “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje ubudahwema gukurikiza politiki y’urugomo buhumyi rukorerwa abaturage b’abasivili no gusenya imitungo yabo mu gihe umuryango mpuzamahanga ucecetse.”
Kanyuka yakomeje avuga ko umuryango mpuzamahanga ukwiye kugira icyo ukora, aho yawushinje kutagira igikorwa ugaragaza mu gihe hakomeje gutangazwa ibyibasira abaturage.
Yakomeje agira ati: “Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 24 Mutarama 2026, nyuma ya saa sita, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye igitero cy’indege zitagira abapilote muri centre ya Minzenze, bituma abaturage benshi b’inzirakarengane bapfa.”
AFC/M23 ivuga ko ibi bitero bikomeje kongera umutekano muke n’akaga ku baturage bo mu bice byibasiwe n’imirwano, isaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku byaha bivugwa ko bikorerwa abasivili.
Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Kinshasa ntiburagira icyo butangaza ku byatangajwe na AFC/M23.


Kinyarwanda
English
Swahili









