AFC/M23 mu marembo ya Uvira: FARDC n’abo bafatanyije batakaje ibirindiro bikomeye
Muri Teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirwano yongeye gufata indi ntera nyuma y’uko ingabo za leta, FARDC, n’abafatanyabikorwa bazo bagabye ibitero ku nyeshyamba za AFC/M23 biri mu kibaya cya Ruzizi no mubindi bice bikikije Uvira.
Amakuru aturuka aho imirwano yabereye kuri uyu wa 17 Werurwe 2026, agaragaza ko nyuma yo gushotora izi nyeshyamba, igisubizo cyazo cyaje gikomeye cyane, bituma ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo basubira inyuma batakaza ibirindiro byinshi.
Mu duce twatakajwe harimo Kirungu na Mitamba, duherereye ku misozi ihanamye ireba umujyi wa Uvira, ahafatwa nk’ingenzi mu kugenzura ibikorwa bya gisirikare muri ako gace.
Iyi mirwano ikomeje kongera impungenge ku mutekano w’abaturage batuye muri ibyo bice, cyane ko ubusanzwe ari ahantu hatuwe cyane. Abasesenguzi bagaragaza ko gutakaza ibi birindiro bishobora kugira ingaruka zikomeye ku miterere y’urugamba muri ako karere, cyane cyane ku ruhande rwa FARDC.
Nubwo bimeze bityo, nta ruhande ruratangaza imibare nyakuri y’ibihombo cyangwa uko ibintu bihagaze muri rusange, mu gihe imirwano ikomeje kuvugwa ko igikaze.


Kinyarwanda
English
Swahili









