issa
Gen. Muhoozi yongeye gukomoza ku mubano wa UPDF na RDF

Aug 13, 2025 - 17:39
 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerugaba, yongeye gutangaza ko ingabo ayoboye n’iz’u Rwanda (RDF) bafitanye umubano wihariye w’abavandimwe, ndetse anavuga ko hari umukino wa ruhago uteganyijwe guhuza amakipe y’igisirikare cy’ibihugu byombi mu minsi iri imbere.

Mu butumwa yashyize kuri X ku wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama 2025, Gen. Muhoozi yavuze ati "RDF ni abavandimwe bacu bo mu maraso. Tuhora dukorana kandi duhuzwe n’ubuvandimwe. Amakipe yacu y’umupira w’amaguru azahurira i Musanze mu mukino wo kwishyura." 

Gen. Muhoozi, ukunze kugaragaza urukundo akunda u Rwanda, yavuze ko nyuma y’igisirikare cya Uganda ayoboye, RDF ari cyo gisirikare akunda kurusha ibindi.

Uyu musirikare mukuru kandi yibukije ko mu 2022 yagize uruhare rukomeye mu gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi wari warajemo agatotsi. Yavuze ko guhuza no gukomeza ubumwe bwa UPDF na RDF ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi yagezeho mu rugendo rwe rwa gisirikare.

Mu Ukwakira 2022, yari yanavuze ko UPDF na RDF ari byo bisirikare bya mbere ku mugabane wa Afurika, ashimangira ko nibishyira hamwe nta mwanzi byananirwa kurwanya no gutsinda.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Gen. Muhoozi yongeye gukomoza ku mubano wa UPDF na RDF

Aug 13, 2025 - 17:39
Aug 13, 2025 - 17:42