issa
Gen  Mubarakh yagiranye amasezerano na Lt Gen Ahmed wa Misiri

Dec 3, 2025 - 09:46
 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagiranye amasezerano y’ubufatanye bw’impande zombi na mugenzi we wo mu Misiri, Lt Gen Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa.

Gen Muganga Mubarakh yagiye mu Misiri mu murikabikorwa ry’igisirikare cy’iki gihugu riri kuba ku nshuro ya kane kuva tariki ya 1 Ukuboza 2025.

Ku wa 2 Ukuboza, Ibiro by’Ingabo z’u Rwanda byasobanuye ko mbere yo gusinya aya amasezerano, Gen Muganga na Lt Gen Khalifa babanje kuganira ku buryo ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi bwakongererwa imbaraga.

Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byo muri Afurika n’ibyo muri Aziya biri mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati. Rimurikirwamo ikoranabuhanga rigezweho, ibikoresho n’ubwirinzi byifashishwa ku butaka, mu mazi no mu kirere.

Muri Kamena 2025, Lt Gen Khalifa yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, yakirwa na Gen Muganga. Icyo gihe baganiriye ku kukurushaho kwagura ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Ubufatanye busanzwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi bwubakiye ku musingi wubatswe na Perezida Paul Kagame na Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri.

Mu 2017, Sisi yagiriye uruzinduko mu Rwanda, muri Nzeri 2025 Perezida Kagame na we agirira uruzinduko mu Misiri, bashimangira umubano mwiza umaze imyaka myinshi hagati y’impande zombi.

Dec 3, 2025 - 10:00