FARDC yashyizeho Lt Col Marc Hazukay Mongba nk’umuvugizi mushya by’agateganyo
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyashyizeho Lieutenant-colonel Marc Hazukay Mongba nk’umuvugizi mushya w’ingabo by’agateganyo, asimbuye Général-major Sylvain Ekenge uherutse gukurwa muri izi nshingano kubera amagambo asesereza kandi arimo urwango rushingiye ku moko yavuze.
Iri shyirwaho ryemejwe binyuze mu nyandiko yashyizweho umukono ku wa 7 Mutarama 2026 n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC. Iyo nyandiko igaragaza ko Lt Col Marc Hazukay yagizwe kandi umuyobozi w’agateganyo wa Serivisi ishinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru mu ngabo (SCIFA), inshingano azakomeza kugeza hatanzwe irindi tegeko.
Lt Col Hazukay ahawe izi nshingano nyuma y’ihagarikwa rya Général-major Sylvain Ekenge, wakunze kugaragara mu itangazamakuru rya Leta cyane cyane kuri Televiziyo y’Igihugu ya DR Congo (RTNC). Amagambo yatangaje kuri iyo televiziyo yafashwe nk’asesereza abo mu bwoko bw’Abatutsi, bikurura impaka zikomeye mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Uyu musirikare mushya ugiye kuvugira FARDC yari asanzwe ari umuyobozi wungirije wa SCIFA, akaba azwi nk’ufite ubunararibonye mu bijyanye n’itumanaho rya gisirikare n’imikoranire n’itangazamakuru. Ku wa 3 Mutarama 2026, Lt Col Hazukay yagaragaye i Kinshasa ayoboye igikorwa cyo kumurikira itangazamakuru abantu bari bafashwe n’inzego z’umutekano, barimo abasirikare n’abasivili FARDC yise abanyarwanda.
Lt Col Hazukay Mongba kandi afite ubunararibonye mu bikorwa bya gisirikare byo mu Burasirazuba bwa RD Congo kuko yigeze kuhakorera imyaka myinshi.
Ishyirwaho rye rifatwa nk’intambwe yo kongera icyizere cy’abaturage n’itangazamakuru, mu gihe FARDC ikomeje intambara yo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi mu Burasirazuba bw’igihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









