issa
Imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na FARDC yashegeshe Kalembe muri Masisi

Nov 2, 2025 - 09:50
 0

Imirwano ikaze yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo, kuva saa mbiri z’ijoro kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2025, ahitwa Kalembe, muri Gurupoma ya Bashali Mokoto, iherereye muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru yemezwa n’ikinyamakuru Actualite cyo muri RD Congo avuga ko inyeshyamba za Wazalendo zagabye ibitero byinshi icyarimwe ku birindiro by’inyeshyamba za AFC/M23 muri ako gace, bigatuma hatangira imirwano ikomeye yakomeje kugeza mu gitondo.

Abaturage bo muri Kalembe batangaje ko bumvise urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje mu mujyi, ibintu byateye ubwoba n’urujijo rukomeye mu baturage benshi bahise bahungira mu ngo zabo no mu mashyamba.

Amakuru akomeza avuga ko inyeshyamba za M23, zifite ibirindiro muri Kalonge, muri Gurupoma ya Kisimba hafi ya Kalembe, zahise zohereza abasirikare n’intwaro zirasa kure mu gufasha bagenzi babo kurwanya ibitero by’ingabo za Wazalendo.

Akarere ka Masisi gakomeje kuba mu hibasiwe n’imirwano hagati y’ingabo za leta ya DR Congo n’inyeshyamba za M23, imirwano imaze iminsi itera ubuhunzi n’umutekano muke mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru.