Ibyobo rusange byuzuyemo imirambo y'abasirikare benshi b'u Burundi - Willy Ngoma
Umuvugizi wa gisirikare wa M23, Lt. Col Willy Ngoma, yavuze ko bamaze iki cyumweru cyose barwana n'ingabo z'u Burundi mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku nyungu bwite za Perezida Evariste Ndayishimiye , anavuga ko "abasilikare benshi b’u Burundi baguye ku rugamba bagatabwa mu byobo rusange."
Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, Lt. Col Ngoma yavuze ko “binateye agahinda n’isoni kubona abasilikare b’u Burundi bakomeretse mu bice bya Kasika, Kirungutwe na Mwenga, bakomeje kwimurirwa kure cyane aho koherezwa mu gihugu cyabo.”
“Bashyizwe mu nzira ndende aho kubasubiza iwabo”
Ngoma yavuze ko abarwanyi b’u Burundi bakomeretse “bajyanwe i Walikale, hanyuma bakajyanwa ku gahato i Kisangani, aho kubasubiza iwabo ngo bahabwe ubufasha bwihutirwa.” Yongeraho ko ibi byakozwe “ku nyungu z’umuntu umwe, Perezida Évariste Ndayishimiye.”
Abarundi bishwe bagatabwa mu byobo rusange?
Umuvugizi wa M23 anemeza ko abasilikare benshi b’u Burundi baguye ku rugamba, kandi ko bamwe “bashyinguwe mu byobo rusange muri Kasika, mu buryo bwihuse, mbere y’uko ingabo z’u Burundi zimeneshwa n’abo yise ‘intare za Sarambwe’.”
Nubwo M23 itangaza ibi ntacyo ubuyobozi bw'u Burundi buratangaza. FARDC n’u Burundi biracyafatanya mu guhangana n’umutwe wa M23 mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.
Iyi ntambara imaze igihe kinini ikomeje gutwara ubuzima bwa benshi ndetse ikomeje guhindura isura bitewe n’imitwe myinshi ihurira mu burasirazuba bwa Congo ariko ku rundi ruhande imaze guha ubudahangarwa Ingabo za M23.


Kinyarwanda
English
Swahili









