Bintou Keita yasezeye ku buyobozi bwa MONUSCO, asiga uruhuri rw'ibibazo
Umuryango w’Abibumbye watangaje ko Bintou Keita, wari Umuyobozi Mukuru wa MONUSCO ndetse n’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), agiye gusoza inshingano ze agahita ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Amakuru aturuka muri bamwe mu bakozi ba Loni yemeza ko Bintou Keita yamaze gutanga imyirondoro ye yo kuva ku mirimo, mu gihe MONUSCO ikomeje urugendo rwo kugabanya ibikorwa byayo mu gihugu no guha RDC inshingano z’ubuyobozi bw’umutekano.
Bintou Keita yari ayoboye MONUSCO kuva mu 2021, mu gihe cyagaragayemo ihangana rikomeye mu burasirazuba bwa Congo no kwiyongera kw’imitwe yitwaje intwaro. Nubwo hatatangajwe impamvu zifatika z’iyegura rye, inzego za Loni zivuga ko ari icyemezo yafashe ku giti cye.
MONUSCO yatangaje ko imirimo izakomeza nk’uko bisanzwe mu gihe hatangiye gushakwa uzamusimbura. Kugeza ubu, bamwe mu bayobozi be bo hejuru nibo bagiye gukomeza kuyobora ibikorwa by’igihe gito mu buryo bwo gusimbura by’agateganyo.
Iri yegura rije mu gihe RDC ikomeje gusaba ko MONUSCO isohoka mu gihugu vuba hashoboka, ivuga ko itagikenewe ndetse ko iminsi yayo igeze ku musozo. Loni ivuga ko iri gukorana na Leta ya Congo mu nzira yo gusesa misiyo mu buryo bworoshye kandi butabangamira umutekano w’abaturage.
Ubu ni urugendo rushya rugana ku ihinduka rikomeye mu bijyanye n’ubufatanye bwa Congo na Loni, cyane cyane mu rwego rw’umutekano n’amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









