issa
Nicki Minaj ashyigikiye Trump mu kurwanya iyicwa ry’abakirisitu muri Nigeria

Nov 2, 2025 - 10:29
 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, yatangaje ko abakirisitu bo mu gihugu cya Nigeria bahanganye n’ikibazo gikomeye cy’ubwicanyi n’itotezwa ribakorerwa aho ashinja abayoboke ba Islam kuba inyuma y’ayo mahano amaze guhitana abantu ibihumbi.

Ibi Trump yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, aho yavuze ko mu bihugu ubu bihangayikishije Isi icya Nigeria kiza ku mwanya wa mbere kubera urugomo rukomeje gukorerwa abakirisitu batuye icyo gihugu.

Trump yavuze ko muri icyo gihugu cya Nigeria abakirisitu barenga 3,100 bamaze kwicwa mu gihe ku ruhande rw’isi yose 4,476 bamaze kwicwa muri uyu mwaka.

Trump yasabye Inzego zitandukanye ndetse n'ubuyobozi bw'igihugu kwihutira gukora iperereza ryihuse kuri ibyo bikorwa, avuga ko Amerika idateze guceceka mu gihe ubwicanyi nk’ubwo bukomeje gukorerwa inzirakarengane mu bihugu bitandukanye.

Ku rundi ruhande, umuhanzikazi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nicki Minaj, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yashimye icyemezo cya Trump ndetse anamushimira byimazeyo kubera imbaraga yashyize mu bwisanzure bw’Abanyamadini badahuje ukwemera ubu muri Amerika. ndetse ko nawe abona ko nta muntu wagakwiye kwicwa cyangwa gutotezwa kubera imyemerere ye aho ariho hose ku isi.

Yagize ati “Ntabwo twese dusangiye ukwemera kumwe cyangwa imyemerere, ariko twese dukwiye kubahana.”

Uyu muhanzikazi ukunzwe n’abatari bake muri iki gihe yasoje asaba abantu bose gusengera Abakirisitu bahura n’itotezwa kubera ukwemera kwabo, anashimira Perezida Trump n’abamwungirije kubwo gufata icyo kibazo nk’icyihutirwa cyane mu bigomba gukemuka vuba.

Nov 2, 2025 - 13:21